Umusirikare wa Congo yarasiwe mu Rwanda

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, umusirikari wa Congo utaramenyekana imyirondoro yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Amakuru avuga ko inzego z’umutekano zageze aho byabereye (Photo RwandaNews 24)

Ikinyamakuru RwandaNews24 kivuga ko byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, mu mudugudu wa Gasutamo.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo, 2022,  mu masaha ashyira saa saba z’ijoro (01h00). Hari amakuru avuga ko uriya musirikare yinjiye mu Rwanda arasa, na we bahita bamurasa.

Mu kiganiro kigufi UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatubwiye ko ayo makuru yayumvise ariko ko atari yakagera aho byabereye.

Ati “Ubaye uwa kabiri ubimbwiye ariko sindamenya amakuru.”

Iby’amasasu yavugiye i Rubavu, byavuzwe n’umwe mu banyamakuru bakorera i Goma, Kabumba Justin we wavugaga ko haba harashwe abasirikare b’u Rwanda.

UMUSEKE uracyagerageza kuvugana n’Ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda, ku bijyanye n’aya makuru.

Hashize igihe umwuka atari mwiza hagati y’u Rwanda na Congo, aho ibihugu bishinjanya gushyigikira ababirwanya.

Congo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, naho u Rwanda rugashinja Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR.

- Advertisement -

EXCLUSIVE: Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

UMUSEKE.RW