EXCLUSIVE: Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

Umusirikare mu ngabo za Congo, FARDC yarashwe ku wa Kane nimugoroba ubwo yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda atabifitiye uburenganzira.

Imbunda-AK47

Amakuru UMUSEKE ukesha umwe mu bantu babonye umurambo w’uwo musirikare, avuga ko yarasiwe mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, mu Murenge wa Busasamana.

Ngo byabaye mu masaha ya saa cyenda n’igice ku wa Kane ubwo uriya musirikare wa Congo yarimo yirukankana abana bari baragiye intama ashaka kuzibambura, yisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda.

UMUSEKE wavugishije Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga kuri iki kibazo, ariko ntiyagira byinshi akivugaho.

Ati “Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umurambo w’uriya musirikare waraye uhawe abayobozi ba Congo ku mupaka wa Kabuhanga.

Ku ruhande rwo muri Congo, Umunyamakuru Kabumba Justin ukora inkuru zo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu, asubiramo amagambo ya sosiyete sivile ko umusirikare wa Congo yarashwe n’abo mu Rwanda “i Kanyesheja”.

Iyo sosiyete sivile ikavuga ko umurambo we waba warageze ku butaka bw’u Rwanda “uhazanywe n’abamurashe mu buryo bwo guhisha ibimenyetso”.

Nubwo ibihugu bigerageza guhosha amakimbirane amaze igihe muri politiki y’ibi bihugu binyuze mu biganiro byo kumvikana bigirwamo uruhare na Angola, ku kibugaho umwuka w’uburakari nturatuza.

- Advertisement -

Muri iki Cyumweru ibinyamakuru byo muri Congo, nka Radio Okapi byanditse ko habayeho gukozanyaho hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi barinda umupaka, ariko ejo ku wa Kane Okapi yari yanditse ko haramutse umutuzo.

U Rwanda rushinja Congo gucumbikira FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, no kuyifa ibikoresho no gufatanya na yo ku rugamba rwo kurwanya inyeshyamba za M23, ndetse no kugaba ibitero ku Rwanda.

Congo na yo ishinja u Rwanda guha ubufasha inyeshyamba za M23, ubu zimaze igihe zifite umupaka wa Bunagana.

UMUSEKE.RW