Undi musirikare wa Uganda yarashwe n’umuntu witwaje imbunda

Itangazo ry’igisirikare cya Uganda, rivuga ko umusirikare wa UPDF wari ku burinzi mu mujyi wa Kapeeka, uherereye mu Karere ka Nakaseke, mu gihugu hagati. Ni uwakabiri urashwe mu gihe kitageze ku kwezi.

Umusirikare wa Uganda

Uyu musirikare yarashwe ahagana saa yine z’ijoro (22h30) ubwo yahuraga n’abantu babiri, umwe afite imbunda ya AK 47 yanakoresheje amurasa.

Nyakwigendera yitwa Private Tufeyo Obed wari ufite nomero imuranga RA/260979.

Itangazo ry’Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, rivuga ko bagenzi b’uriya musirikare barashe basibiza bahitana bariya bantu babiri bombi, ndetse babambura imbunda bari bafite.

Ryongeraho ko nta mbunda yibwe.

Uganda yugarijwe n’abantu batera abasirikare bagamije kubambura intwaro. Itangazo rivuga ko mu gikorwa nka kiriya giheruka kuba, intego z’iperereza n’iz’umutekano mu Karere ka Iganga, ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo, 2022 zabashije gufata ukekwaho gukora igitero cyahitanye umusirikare.

Itangazo rivuga koi zo nzego z’umutekano zamwambuye imbunda ebyiri zari zibwe abasirikare ku kigo cyabo kiri ahitwa Gadaffi Barracks.

Igisirikare cya Uganda kivuga ko gifatanyije n’inzego z’umutekano zindi cyatangije ibikorwa byo kurwanya abantu bagaba ibitero bagamije kwiba imbunda abasirikare, mu rwego rwo kuburizamo imigambi yo gutunga intwaro mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Itangazo riburira abishora muri ibyo bikorwa ko bazarwanywa n’imbaraga zose.

- Advertisement -

Umusirikare wa Uganda yarasiwe ku marembo y’ikigo cya gisirikare

UMUSEKE.RW