Abacungagereza bashya 444 binjijwe mu mwuga – AMAFOTO

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abacungagereza 444 ni bo binjiye mu mwuga

Kuri uyu wa Kabiri mu kararere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi, ahari ishuri ry’urwego rw’igihugu rishinzwe rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, habaye umuhango wo kwinjiza mu kazi abacungagereza 444 basoje amasomo.

Abacungagereza 444 ni bo binjiye mu mwuga

CP John Bosco Kabanda uyobora iri shuri yavuze ko abacungagereza binjijwe muri RCS, abagera kuri 314 ari abagabo, naho  130 ni abagore.

Aba bacungagereza basoje amasomo uyu munsi abinjiza muri RCS, bari bamaze amezi asaga 10 bari mu myitozo itandukanye ijyanye n’akazi kabo ka buri munsi.

CP Kabanda yavuze hari abanyeshuri basaga 16 batasoje amasomo nk’abandi kubera ibibazo bitandukanye bahuye na byo birimo uburwayi ndetse n’imyitwarire idahwitse.

Yavuze ko ku bufatanye RCS ifitanye na Police y’igihugu, hari abanyeshuri bagera kuri 40 bajyanwe muri Police y’Igihugu.

Minisitiri w’Umutekamo mu gihugu, Alfred Gasana wari Umushyitsi mukuru ni we wambitse ipeti ry’abacungagereza bato abasoje amasomo.

Minisitiri w’Umutekamo mu gihugu, Alfred Gasana wari Umushyitsi mukuru ni we wambitse ipeti abasoje amasomo

Yasabye abacungagereza bashya kuzagira imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi, aho bazajya gukorera ku magereza atandukanye mu Rwanda.

Aba bacungagereza binjijwe muri RCS babaye ikiciro cya gatunu kuva uru rwego rwatangira kunjiza abacungagereza b’umwuga muri 2010.

Uyu Muhango witabiriwe n’umuyobozi Mukuru wa Police y’u Rwanda AGP Dan Munyuza, CG Marizamunda Juvenal uyobora uru rwego rwa RCS n’umuyobozi wungirije wa RCS Rose Muhisoni n’abayobozi batandukanye bo ku Ntara y’Iburasirazuba.

- Advertisement -

Ni umuhango wamaze amasaha watatu, watangiye saa tatu usozwa saa sita z’amanywa.

Minisitiri w’Umutekamo mu gihugu, Alfred Gasana yasabye abacungagereza bashya kurangwa n’imyitwarire myiza aho bazajya mu kazi

Amafoto @NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA/UMUSEKE.RW