Abasirikare basoje imyitozo idasanzwe ijyanye n’urugamba – AMAFOTO

Abasirikare bafite amapeti atandukanye basoje imyitozo y’urugamba idasanzwe bamazemo igihe mu kigo cya Nasho.

Abasirikare bari bamaze amezi 10 bahabwa imyitozo i Nasho

Iyi myitozo yari imaze amezi 10 iba, aho abasirikare bahawe amasomo yitwa Basic Special Operation Forces Course.

Urubuga rw’ingabo z’igihugu ruvuga ko abasirikare bashya bagaragaje ubuhanga butandukanye mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare.

Amasomo yabo yasojwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Jean Bosco Kazura akaba yifurije ibyiza abasirikare bashya binjiye muri RDF, ndetse n’abasanzwe, abashimira intambwe bateye, ubushake n’ikinyabupfura byabaranze muri iyi myitozo

Yasabye abasirikare gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubusugire bw’igihugu, n’abaturage bacyo.

Mu gusoza iyi myitozo, hatanzwe ibihembo ku basirikare bagiye bitwara neza kurusha abanda.

Sous-Lieutenant Emmanuel Kanyamugenge ni we wahize abanda muri byose, uwakabiri aba Sous-Lieutenant Emmanuel Kwizera Nkangura.

Bigishwa ibiganye no kuyobora ibitendo bya gisirikare bidasanzwe
Amasomo yasojwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura
Abasirikare basabwe kurinda igihugu n’abagituye

UMUSEKE.RW