America yasabye u Rwanda kubaha imyanzuro y’i Luanda, irimo no kudafasha M23

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinze Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinklen yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku bibazo by’umutekano muke muri Congo, anamusaba kureka gufasha M23.

Umunyamabanga wa Leta muri America, Antony Blinklen avuga ko yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame

Abinyujije kuri Twitter, Antony  Blinklen yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame bigamije gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Nagiranye ibiganiro byiza na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame  ku cyakorwa ngo haboneka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Antony  Blinklen yakomeje avuga ko yasabye u Rwanda kubaha ibyavuzwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola bigahuza intumwa z’u Rwanda n’iza Congo mu rwego rwo gusubiza umubano w’ibi bihugu mu buryo.

Ati “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye u Rwanda kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda harimo no guhagarika ubufasha ku mutwe wa M23.”

U Rwanda ntirwahwemye kuvuga ko ntaho ruhuriye n’ibirego rushinjwa byo gufasha umutwe wa M23, ndetse rwibutsa ko ibibazo bya Congo bizakemurwa n’Abanye-Congo ubwabo.

Ni mu gihe kandi rwagaragaje ko hari ikibazo kimaze igihe cy’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo.

Blinklen yaherukaga kuganira na Perezida Paul Kagame muri Kanama 2022, ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda, icyo gihe nabwo bagarutse ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.

Yari yavuze ko Amerika ihangayikishijwe na raporo zivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ndetse bazi neza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo harimo n’ubufatanye bw’ingabo za Congo, FARDC n’umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda  wa FDLR.

- Advertisement -

Icyo gihe yari yageneye ubutumwa abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo bwo gufatanya mu gushakira hamwe igisubizo cy’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, kandi ibihugu byo mu Karere bikubaha ubusugire bwa buri gihugu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW