Mu irushanwa rya Cricket ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2024 (ICC Men’s T20 World Cup qualifiers 2024 ), Igihugu cya Tanzania cyegukanye igikombe, gikurikirwa na Nigeria.
Kuva taliki 1-9 Ukuboza, 2022 mu Rwanda haberaga imikino y’irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2024 mu mukino wa Cricket mu bagabo “ICC Men’s T20 World Cup 2024′ ku rwego rwa Afurika mu itsinda B “ICC Men’s T20 World Cup Africa Sub-Regional Qualifier Group B.’
Iyi mikino yo mu itsinda B yahuje ibihugu birimo Cameroun, Eswatini, Gambia, Ghana, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania.
Nyuma y’uko aya makipe yakinnye hagati yayo, ikipe ya Tanzania na Nigeria ni zo zabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2024 ‘Africa Regional Final Qualifiers.’
Ku munsi wa nyuma w’iyi mikino yabereye kuri Stade mpuzamahanga y’i Gahanga no ku bibuga byo muri IPRC-Kigali.
Ikipe ya Tanzania na Nigeria zakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.
Nyuma y’iyi mikino, ikipe ya Tanzania ni yo yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 13 ikurikirwa na Nigeria n’amanota 13, ku mwanya wa 3 haje Mozambique (10), Sierra Leone (8), Ghana (6), Eswatini (3), Gambia (2) na Cameroun ku mwanya wa nyuma wa 8 n’inota rimwe.
Ibi bisobanuye ko Tanzania na Nigeria (Itsinda B) zahise zisanga ikipe ya Kenya n’u Rwanda (Itsinda A) ziyongera kuri Uganda, Zimbabwe na Namibia zo zitakinnye imikino yo mu matsinda zikaba zizakina imikino ya nyuma yo gushaka itike ‘Africa Regional Finals’ izabera muri Namibia mu Ukwakira 2023.
Amakipe abiri ya mbere akaba ari yo azabona itike y’igikombe cy’Isi “ICC Men’s T20 World Cup 2024” kizabera muri West Indies no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena.
- Advertisement -
Imikino yabaye tariki 9 Ukuboza 2022, ikipe ya Tanzania yitwaye neza nyuma yo gutsinda Cameroun, mu gihe ikipe ya Nigeria itsinda Ghana.
Mu yindi mikino, ikipe ya Gambia yatsinze Cameroun naho Mozambique itsinda Sierra Léone.
UMUSEKE.RW