Cyera kabaye, Mbonyi agiye gutaramira i Bujumbura!

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Israel Mbonyi yashimangiye Ibyo kuririmbira I Bujumbura

Nyuma y’uko ibitaramo bye byagiye bizamo kidobya mu gihugu cy’u Burundi, umuhanzi Israel Mbonyi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yahamije ko nta gisibya agiye gutaramira i Burundi.

Israel Mbonyi yashimangiye Ibyo kuririmbira I Bujumbura

Ku wa 13-15 Kanama 2021 ibitaramo uyu muhanzi yagombaga gukorera mu gihugu cy’u Burundi byasubitswe ku munota wa nyuma, icyo gihe ubutegetsi bw’u Burundi bwasohoye itangazo buvuga ko “nta munyarwanda wemerewe gukubita umuziki mu Burundi.”

Icyo gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari ukirimo igitotsi, u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi muri 2015 mu gihe u Rwanda rwashinjaga u Burundi gukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abakoze Jenoside mu Rwanda.

Igihugu cy’u Burundi cyavuze kandi ko kitakwemera ko hari abahanzi bo mu Rwanda bajya kuririmbayo mu gihe hari icyorezo cya Covid-19.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022, Israel Mbonyi yahamije ko nta gisibya azataramira i Burundi ku wa 30 Ukuboza 2022 ndetse no ku wa 1 Mutarama 2023.

Israel Mbonyi yavuze ko nta kibazo afitanye n’u Burundi ko nk’umuhanzi inshingano ze ari ukuririmba ibindi akabiharira abategura igitaramo.

Ati“Njyewe ndi umuhanzi, hari abategura hariya i Burundi, Abarundi ni bene data bizagenda neza.”

Kwinjira mu gitaramo cy’abiyubashye kizabera kuri Zion Beach ku wa 30 Ukuboza 2022 ni 100.000 Fbu ku muntu umwe mu gihe ameza y’abantu 10 bazishyura Miliyoni n’igice y’amarundi.

Igitaramo cya rusange kizaba ku wa 1 Mutarama 2023 kuri Zion Beach aho kizatangira saa kumi n’igice Aho kwinjira bizaba ari 30.000Fbu.

- Advertisement -

Uyu muhanzi witegura kujya kuririmbira i Burundi, ku wa 25 Ukuboza 2022 yitezwe mu gitaramo cy’amateka kuri Noheli cyiswe ” Icyambu Live Concert”

Iki gitaramo kizaba kirimo abandi bahanzi bakunzwe mu muziki wo guhimbaza Imana barimo ‘Danny Mutabazi, Aneth Murava na James na Daniella.’

Kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi muri BK ARENA bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw.

Israel Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album muri 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Intashyo’.

Mu mpera z’umwaka ushize, Israel Mbonyi yasohoye album ya kane yise ‘Icyambu.’

Nyuma yo kuva mu bitaramo by’i Bujumbura, byitezwe ko Israel Mbonyi azatangira imyiteguro y’ibitaramo afite muri Australia.

Israel mu kiganiro n’abanyamakuru Avuga ku gitaramo afite kuri Noheli n’ibyo afite i Burundi
Urupapuro rwamamaza ibitaramo Mbonyi afite I Bujumbura

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW