Gen Muhoozi yavuze amagambo yo gukanga Ubwongereza

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, yasabye Ubwongereza gukuraho ibihano bwafatiye “Afande Kale Kayihura”.

Gen Muhoozi ni umwe mu bavuga ibintu atanyuze ku ruhande, bamwe bavuga ko atari imvugo ya politiki

Gen Muhoozi yavuze ko nk’umwe mu basirikare bakomeye mu bwami bw’Ubwongereza asaba Nyiricyubahiro, (Umwami Charles III), kubwira Guverinoma y’Ubwongereza igakuraho ibihano byafatiwe “intwari General Kayihura!”

Mu magambo yo gutera ubwoba, Gen Muhoozi yagize ati “Nibadahanaguraho ibirego bashinja Afande Kale, turatangira kohereza ingabo zo gukubita Abanya-Ukraine.”

Gen Muhoozi avuga ko gukora icyaha cyo guceceka mu gihe abantu bari kwigaragambya, biha amahirwe “abanebwe” yo kubiratao.

Yagize ati “Iyo nza kuba Vladimir Putin (Perezida w’Uburusiya). Nakabaye narafashe kariya Kajyi gato k’ubucuruzi, Kiev (umurwa mukuru wa Ukraine), mu byumweru bibiri!”

Muhoozi Kainerugaba avuga ko adakwiye gusabwa Visa kugira ngo ajye gusura umujyi wa London, ngo byakabaye nk’uko atembera muri Kampala.

Amagambo ya Gen Muhoozi wakunze kugaragara nk’utaripfana, aje nyuma y’uko Ubwongereza bufatiye ibihano Gen Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi ya Uganda, kubera uruhare bumushinja yagize mu kubangamira uburenganzira bw’Abanya-Uganda.

Mu bihano yahawe harimo gufatira ibikorwa by’ubucuruzi byose yaba afite ku butaka bw’Ubwongereza, umutungo uwo ari wo wose, ndetse na konti za Banki yaba afite mu Bwongereza no kutemererwa kuhakorera ingendo.

Ubwongereza bwafatiye ibihano uwahoze ayobora Polisi ya Uganda

- Advertisement -

UMUSEKE.RW