Umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya Congo uri kwinjiza abarwanyi bashya mu Mujyi wa Goma mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, mu rwego rwo gukaza umurego bigamije gutera u Rwanda.
Ni ibikorwa biri gukorwa ku manywa y’ihangu n’aba “Cadres” b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bafatanyije n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abari kwinjizwa muri FDLR biganjemo urubyiruko rw’impunzi zituye mu Mujyi wa Goma ndetse no mu duce two muri Teritwari ya Masisi.
Bari kwizezwa ko igihe kigeze ngo batahe mu gihugu cyabo kandi bafite ubufasha bw’igisirikare cya RD Congo.
Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko ibyiciro bitatu bimaze kujyanwa mu myitozo, igiherutse cyahagurutse i Goma ku wa 27 Ukuboza 2022.
Yagize ati “FDLR ifite aba cadres bayo bakorana n’impunzi, birirwa bandika insoresore z’impunzi z’abanyarwanda, ubu hamaze kujyanwa ibyiciro bitatu.”
Akomeza avuga ko “Abahutu bo muri Goma na Masisi bari gutanga inkunga ndetse no kohereza abana babo mu barwanyi.”
Imikoranire ya hafi ya FDLR n’ingabo za Leta ya Congo yagurutsweho n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bafashwe n’umutwe wa M23 bashimangiye ko barimo gukorana na FARDC.
Ni ibirego u Rwanda rwakomeje kugaragaza, nyamara RDC ikabihakana yigiza nkana ariko FDLR ntiyahwemye guhamya ubu bufatanye, bwafashe indi ntera nyuma yo kubura imirwano kwa M23.
- Advertisement -
Ku wa 4 Ukuboza 2022 Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko Perezida Kagame ari umwanzi wa Congo ndetse ko bikenewe ko Congo-Kinshasa ifasha “Abanyarwanda” bakikiza ubuyobozi bwa Perezida Kagame.
Kuva FDLR yagera muri RDC nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uyu mutwe wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo watije umurindi ubwicanyi muri icyo gihugu.
Kugeza ubu hari ubwoba ko muri RDC harimo gutegurwa ndetse no gushyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside buhoro buhoro, wibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW