Guillaume Bunyoni yasubijwe ku rutonde rw’abo America yafatiye ibihano

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w'Intebe mu Burundi

Alain Guillaume Bunyoni uheruka gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Burundi, yongeye kugaragara ku rutonde rw’abantu America yafatiye ibihano.

Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe mu Burundi

Bunyoni yaravuzwe cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, no mu gihe cy’imyigaragambyo yo mu 2015 nk’umwe mu bahonyoye uburenganzira bwa muntu.

Leta zunze ubumwe za America zifatira abantu ibihano iyo zibashinja kwica uburenganzira bwa muntu

Uyu mwanzuro watangajwe na Deparitema ya Leta ya America mbere gato y’uko Isi yizihiza umunsi wahariwe kwita ku burenganzira bwa muntu wizihijwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

America ifita bene ibi bihano mu rwego rwo gushyira ingufu mu kurwanya ibyaha bya ruswa, no kwamagana ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Bunyoni n’abandi bafatiwe ibihano na America imitungo yabo irafatirwa muri kiriya gihugu ndetse ntibemererwe Visa zo kujyayo.

Mu mwaka wa 2020, Bunyoni yari yakuwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe, ariko yongeye gushyirwa ku rutonde nyuma yo kuvanwa kuri uriya mwanya.

Uyu mugabo wahoze afite ingufu mu gihugu cye, muri Nzeri yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’intebe, nyuma y’igihe ahanganye na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yakunze kugarukwaho muri raporo z’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu mu bikorwa bya ruswa haba mu Burundi no mu burasirazuba bwa Congo.

- Advertisement -

ISOOKO: SOS Media Burundi

UMUSEKE.RW