Ku wa Kane tariki 08/12/2022 Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge ruherere mu karere ka Kamonyi rwatangiye kuburanisha Me Katisiga Rusobanuka Emile, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora no hukoresha inyandiko mpimbano.
Icyo cyaha gikomoka ku nyandiko mpimbano Ubushinjacyaha buvuga ko yakoranye n’uwitwa Muhizi Anathole, uyu akaba yarafunzwe nyuma y’uko inzego z’ubugenzacyaha zisanze yarabeshye Umukuru w’Igihugu ubwo yamugezagaho ikibazo cy’inzu avuga ko yahugujwe na Banki Nkuru y’Igihugu.
Iriya nyandiko ngo yari igamije gufasha uwitwa Nibigira Alphonsine kugaragaza ko atigeze ashaka umugabo byemewe n’amategeko kugira ngo habeho gutambamira cyamunara yari gukoreshwa na Banki Nkuru.
Me Rusobanuka akurikiranyweho ibyaha bine
Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko Me Katisiga Emile Rusobanuka bumukurikiranyeho ibyaha bine byose bifitanye isano n’icyaha cy’inyandiko mpimbano.
Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko ni bo bayoboye iburanisha.
Me Katisiga Emile Rusobanuka aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yunganiwe n’abanyamategeko bane barimo Me Gakunzi Musore Vallery, Me Ntare Paul, Me Kayiranga Kayiru Werlas Me na Bizimana Zebedee Ruramira.
Uyu bunganira yatawe muri yombi bwa mbere ku wa 16 Ugushyingo, 2022 nk’uko byemejwe n’urwego ry’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
- Advertisement -
Me Katisiga yatangiye ari umutangabuhamya mu rubanza rwarezwemo Muhizi Anathole, Nibigira Alphonsine, na Rutagengwa Jean Leon, ariko na we aza gukekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Uyu Munyamategeko aburana ahakana ibyaha byose akekwaho, akavuga ko kuko ibyo yakoze yabikoreye mu mwuga atagombaga gufatwa ngo afungwe, kuko abavoka bagira ubudahangarwa.
Me Katisiga yavuze ko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko.
RIB yafunze Me Katisiga uvugwa mu rubanza rwa Muhizi waregeye Perezida Kagame
Impaka zabaye mu rukiko mbere y’uko iburanisha ritangira
Iburanisha ryatangiye saa tatu za mu gitondo. Umwirondoro wa Me Katisiga ugaragaza ko atuye mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Gisenyi, ni umugabo w’imyaka 53 kuko yavutse mu 1969.
Ubwo Umucamanza yamaraga gusoma umwirondoro we akamubaza niba yiteguye kuburana, Me Katisiga yahise azamura inzitizi, avuga ko atabura mu cyumba cy’urukiko harimo Itangazamakuru, kuko riri mu byatumye afatwa agafungwa.
Uyu mugabo yavuze ko itangazamakuru ritarashyira ikibazo cye hanze, na Muhizi Anathole Nta kibazo yarI afite, ko nyuma yaho Itangazamakuru ritangiye kumuhuza na Muhizi aribwo yahise afatwa agafungwa.
Me Katisiga yavuze ko yafunzwe kubera igitutu cy’itangazamakuru, ko ariho ahera asaba ko urubanza rwe rwabera mu muhezo.
Kuri Me Gakunzi Musore Valery, uri mu banyamategeko bunganira Katisiga, we yabwiye Urukiko ko niba uko umunyamakuru yavuga umunyamategeko mu buryo bumwe, cyangwa ubundi, RIB igiye ibafunga Gereza zo mu Rwanda zakuzura abanyamategeko.
Avuga ko ibintu Ubushinjacyaha bwakoze, ari amahano bidakwiye. Na we niho yahereye asaba umuhezo, kuko itangazamakuru ngo rivangira ubutabera.
Me Ntare Paul we yavuze ko uwo yunganira yafunzwe n’Umushinjacyaha ku giti cye (NSHIMIYIMANA Michel), ko atafunzwe n’Ubushinjacyaha nk’uko byavuzwe.
Aha Umucamanza yahise amugarura amusaba gukoresha imvugo nyazo, aho kwibasira umuntu ku giti cye.
Umucamanza yibukije Me Ntare Paul ko akoresheje imvugo itabaho, ko umukiliya we afunzwe n’urwego, adafunzwe n’Umushinjacyaha nk’uko we yabivugaga.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa n’uruhande ruregwa.
Ubushinjacyaha bwamaganiye kure ibyavuzwe byose n’uruhande ruregwa, buvuga ko biteye isoni n’agahinda niba hari umunyamategeko ufite ubunararibonye watinyuka akavuga ko RIB n’Ubushinjacayaha byafunga umuntu kubera igitutu cy’itangazamakuru.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ari ibihuha bivugiwe mu rukiko n’abaregwa.
Ubushinjacyaha bwakomeje busaba Urukiko ko urubanza rwabera mu ruhame, kuko gukurikirana iburamisha uri itangazamakuru ari uburengazira, ko kandi biteganywa n’amategeko.
Ubushinjacyaha busaba Urukiko ko rwategeka uru rubanza rwa Me Katisiga Rusobanuka Emile rukabera mu ruhame.
Impaka zamaze isaha irenga, nyuma Urukiko rwagiye kwiherera rumara iminota 30 rwiga ku nzitizi zatanzwe n’impande zombi.
Nyuma yo kwiherera rwategetse ko urubanza rubera mu ruhame.
Ubushinjacyaha bwasabiye Me Katisiga gufungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza ya Muhanga
Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha gusobanura impamvu bwazanye Me Katisiga imbere y’urukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Me Katisiga bumukuriranyeho icyaha cy’ubufatanya mu cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, gikomoka kuri cyamurana yari iteganyijwe yo guteza inzu ya Rutagengwa Jean Leon, BNR yatsindiye kuko uyu Rutagengwa Jean Leon yari afitiye umwenda BNR usaga Miliyini 31Frw.
Mu kwitambika iyo cyamunara hashatswe icyemezo cy’uko Nibigira Alphonsine, umugore wa Rutagengwa akiri ingaragu, ko uwo mutungo utezwa cyamunara na we awufuteho 50/100, bityo ko cyamunara inabayeho habanza hakavaho umugabane we.
Nyuma y’iperereza ryakozwe ngo ryasanze Nibigira Alphonseine ari umugore wa Rutagengwa, kandi baranasezeraniye mu murenge wa Nyarugenge.
Ubushinjacyaha buti “Kuba ibi bintu byarakozwe n’umunyamategeko ubwabyo bIteye isoni.” Ni aho bwahereye mumusabira iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo muri Gereza kugira ngo bibere isomo n’abandi banyamategeko.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko gutabwa muri yombi kwa Me Katisiga bikurikije amategeko, kuko Urugaga rw’abanyamategeko mu Rwanda rwabimenyeshejwe mu buryo bw’inyandiko.
Me Katisiga we yahise yamaganira kure ibyifuzo cy’Ubushinjacyaha, asaba kurekurwa by’agateganyo kuko ari umuntu utatoroka ubutabera.
Me Katisiga ati “Ndazwi cyane, nakoze akazi kenshi mu Rwanda gakomeye, nibyo urimo nange narabikoze.” [Aha yavugaga ko na we yakoze umurimo w’Ubushinjacyaha.]
Ku ruhande rw’abamwunganira yaba Me Gakunzi Musore Valery ya Me Me Ntare Paul na bagezi babo bose, basabye ko umukiliya wabo arekurwa kuko ntaho byabaye ko Umunyamategeko afungwa kuko yunganiye umuntu mu runza runaka.
Aba Banyamategeko bongeye gusubiramo ko uwo bunganira atafunzwe n’Ubushinjacyaha nk’urwerwo ahubwo afunzwe n’Umushinjacyaha Nshimiyimana Michel n’itanganzamakuru nk’uko byari byavuzwe na Me Ntare Paul.
Nyuma y’impaka zamaze amasaha arenga ane, Umucamanza yapfundikiye iburanisha, avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 13 Ukuboza 2022 saa munani z’amanywa.
Muhizi wareze BNR kuri Perezida Kagame, urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo
Amafoto: NKUNDINEZA
Jean Paul NKUNDINEZA/UMUSEKE.RW