Ifoto ya Messi ishobora gushyirwa ku mafaranga yo muri Argentine

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Bitewe n’ishema yahesheje igihugu cye, ifoto ya Lionel Messi ishobora gushyirwa ku noti y’igihumbi cy’amafaranga akoreshwa iwabo muri Argentine.

Ifoto ya Messi ishobora gushyirwa ku mafaranga akoreshwa muri Argentine

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cya Gatatu, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentine bashimiwe ko bahesheje ishema igihugu cya bo, ariko bigeze kuri Lionel Messi biba umwihariko.

Uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yasabiwe ko ifoto ye yashyirwa ku noti y’igihumbi.

Ibi byasabwe n’Inama Nyobozi Ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ikoreshwa ry’ifaranga mu gihugu cya Argentine. Gusa nta cyemezo kirafatwa kuri ubu busabe.

UMUSEKE.RW