Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo abanyabirori bahurire mu gitaramo cya East African Party

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo abakunda umuziki bahurire mu gitaramo cy’amateka gitangiza umwaka wa 2023 kizahuriramo abahanzi b’abanyarwanda gusa.

Urupapuro rwamamaza igitaramo cya East African Party

Ni ibitaramo bitegurwa na East African Promoters mu rwego rwo guherekeza umwaka urangiye hahabwa ikaze umwaka mushya. Ku nshuro ya 14 hiyambajwe abahanzi bakorera umuziki mu Rwanda gusa.

Iki gitaramo gihurirana n’iminsi mikuru gituma Abanyarwanda basanzwe baba hanze y’u Rwanda baba bari mu biruhuko, bacyitabira ku bwinshi.

Ni igitaramo kirangwa n’ibyishimo aho abakunda ibyo kurya n’ibyo kunywa baba bizihiwe mu gutangirana umwaka akanyamuneza.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 1 Mutarama 2023 guhera saa kumi z’amanywa kizitabirwa na Platini P, Riderman, Bruce Melodie, King James na Davis D.

Abahanzi bo mu kiragano gishya bazaba barangajwe imbere na Alyn Sano, Niyo Bosco, Nel Ngabo, Ish Kevin, Okkama, Ariel Wayz na Afrique.

Kwinjira muri iki gitaramo cy’imbaturamugabo ni 5000 Frw ahasanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP mu gihe VVIP ari 15000 Frw.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP itegura ibitaramo, aherutse kubwira itangazamakuru ko “Nta munyamahanga uzongera gutumirwa mu bitaramo bitangira umwaka bya East African Party.”

Yagize ati “Ikigambiriwe ni uguha agaciro umuziki wacu aho ugeze, bishobora kuba urugendo rurerure ariko bisaba kureba ukavuga uti nakora iki, nkagikora gute?”

- Advertisement -

Boubou avuga ko gukoresha abahanzi bo mu Rwanda muri iki gitaramo bizakemura ikibazo cy’uko hari abavuga ko abahanzi bo mu mahanga baza i Kigali bagahabwa amafaranga menshi ugereranije n’Abanyarwanda.

Ibitaramo bya East African Party kuva byatangira mu 2009 kugeza ku gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2023, bimaze gutumirwamo abahanzi benshi b’imbere mu Rwanda n’abo hanze.

Mu banyamahanga Kidum wo mu Burundi niwe wenyine umaze gutumirwa inshuro nyinshi ko yitabiriye gatatu, mu bahanzi bo mu Rwanda bo King James niwe umaze gutumirwa kenshi muri ibi bitaramo byishimirwa na benshi.

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW