UPDATES: Imyuzure yahitanye abagera ku 141 i Kinshasa

UPDATE: Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima muri Congo avuga ko abantu 141 babaruwe mu bahitanwe n’imyuzure.

Uduce twibasiwe cyane ni Matadi Kibala, na Komini ya Mont Ngafula.

Ikinyamakuru Politico kivuga ko habaruwe imihana 8 787 yagizweho ingaruka n’imyuzure, inzu 280 zatwawe n’amazi.

Umuhanda wacitsemo kabiri

 

Nibura abantu 50 bishwe n’imyuzure muri Congo Kinshasa nyuma y’imvura nyinshi yaguye i Kinshasa igateza ibiza birimo n’inkangu.

Imwe mu mafoto yakomeje gukugaruka ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umuhanda wacitsemo kabiri

Ibiro Ntaramakuru, Reuter bivuga ko aya makuru yemejwe n’Umuyobozi wa Polisi yo muri uriya mujyi witwa Sylvano Kasongo.

Hari n’ibindi bitangazamakuru bivuga ko abapfuye barenga 100.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho arimo imyuzure yibasiye Kinshasa ndetse hari n’agaragaza ko umuhanda wacitsemo kabiri kubera umuvu mwinshi.

Umuyobozi wa Polisi i Kinshasa yavuze ko “abamaze kumenyekana bishwe n’iriya myuzure bagera kuri 50 kandi ko ibarura rikomeje.”

- Advertisement -

Kinshasa ni umwe mu mijyi ituwe cyane muri Africa, ubu abaturage bawo babarirwa muri miliyoni 15.

Imyubakire itarizweho neza ngo ishora kuba ari nyirabayazana w’ubukana bw’ibiza cyane ibiterwa n’imvura.

Igice kimwe cy’umuhanda cyagumye hakuno ikindi hakurya, hagati hajyamo umukoki muremure
Imyuzure yibasiye umujyi wa Kinshasa

UMUSEKE.RW