Indege y’intambara yinjiye mu Rwanda bayerekezaho amasasu (Audio)

Mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, indege y’intambara ya Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, nyuma humvikana amasasu y’imbunda nini bekekwa ko abasirikare bagerageje kuyirasaho.

Igisirikare cya Congo gikoresha izi ndege za Sukhoi-25 mu ntambara na M23

Uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruravuga ku byabaye, gusa no mu kwezi gushize u Rwanda rwamenyesheje amahanga ko indege ya gisirikare ya Congo yavogereye ikirere cyarwo.

Indege ya Gisirikare ya Congo yavogereye u Rwanda

Abanyamakuru bakorera i Rubavu babwiye UMUSEKE ko iriya ndege yanyuze mu kirere cy’u Rwanda, abasirikare barwanira mu Mazi, Marine barasa amasasu (bishoboka ko ari ugutanga gasopo).

Hari amajwi UMUSEKE ufite y’umwe mu bantu babibonye ku ruhande rwo muri Congo, avuga ko indege yari ivuye kurasa ku mutwe wa M23 inyura mu Rwanda, abasirikare bayirasaho, isubira aho yari ivuye.

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/12/WhatsApp-Audio-2022-12-28-at-12.59.36.mp3

Umunyamakuru Daniel Michombero ukorera mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko indege y’intambara ya Congo, yagaragaye mu kirere cy’i Goma, ahagana saa 10h 46 a.m.

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gihe cyashize cyagaragaje indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zakorewe mu Burusiya, kivuga ko zifashishwa mu bikorwa bya gisirikare ku mutwe wa M23.

- Advertisement -

Undi muntu wari i Goma yavuze ko yumvise ibisasu by’amabombe byavuze nyuma y’uko iriya ndege y’intambara yari yinjiye mu Rwanda.

UMUSEKE turacyagerageza kumenya icyo u Rwanda rubivugaho.

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/12/WhatsApp-Audio-2022-12-28-at-12.18.50.mp3

UMUSEKE.RW