Ingabo za Sudani y’Epfo zahawe ibendera mbere yo kujya muri Congo

Ingabo 750  za Sudani y’Epfo (SSPDF)  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022,zerekeje muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhashya imitwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu,zishyikirizwa ibendera ry’igihugu mbere yo kwerekezayo.

Perezida Salvakiri yasabye abasirikare kurinda abaturage n’ibyabo

Ni ubutumwa zigiyemo zisanze iza Uganda, Kenya  n’Uburundi  mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabereye iJuba , wayobowe na Perezida  wa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardi ,washyikirije ibendera izo ngabo.

Mu butumwa yahaye izi ngabo yabasabye  “ kurinda abasivile n’imitungo yabo icyayangiza icyo ari cyo cyose.”

Yabasabye  kandi kuba umwe bakazirikana ko bahagarariye Sudani y’Epfo.

Yagize ati “ Ndashaka kubabwira ko muri  ingabo zimwe nubwo nta   batayo  runaka  muturukamo ariko ubu muri abasirikare ba sudani y’Epfo”.

Muri Kanama uyu mwaka,Leta y’iki gihugu yari yemeje miliyoni 6.6 z’amadolari zizifashishwa  n’ingabo    zizoherezwa mu bikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri ushinze itangazamakuru, Michael Makuei Lueth yari  yatangaje ko ayo mafaranga agiye guhita ashyikirizwa Minisiteri y’Ingabo kugira ngo ingabo zoherezwe mu maguru mashya.

Perezida wa Kenya William Ruto,  ufite ingabo muri Cogo aheruka gutangaza ko ikibazo cya Congo gikwiye gufatwa nk’icya Kenya.

- Advertisement -

Yagize at”Nk’umuturanyi,ikibazo RD Congo yagira natwe cyitugeraho.”

Yakomeje agira ati”Ntabwo tuzemera itsinda na rimwe ryitwaje intwaro ,abanyabyaha n’ibyihebe bihagarika iterambere ryacu.”

Kugeza ubu muri Congo habarirwa imitwe irenga 100 ariko  umutwe uri kuvugwa cyane ni uwa M23 aho uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Leta, ndetse ukaba warigaruriye uduce dutandukanye.

Izi ngabo zose zisanzeyo iz’umuryango w’Abibumbye MONUSCO zimazeyo imyaka irenga 20 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Abaturage baheruka gushinja izi ngabo umusaruro mucye ndetse basaba ko zasubira mu bihugu zabyo .

Perezida Salvakiir yahaye ibendera ingabo zigiye muri Congo kugarura amahoro

TUYISHIMIRE RAMOND/UMUSEKE.RW