Israel Mbonyi yahembuye benshi mu gitaramo cy’akataraboneka – AMAFOTO

Umuramyi Israel Mbonyi yasigiye ibyishimo ibihumbi by’abitabiriye igitaramo gikomeye yakoreye muri BK ARENA kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022.
Israel Mbonyi yasendereje ibyishimo imitima y’abiabiriye igitaramocye kuri Noheli

Ni igitaramo cyavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ubukana bwacyo bwongeye kwitamurura ubwo aho cyabereye muri BK Arena hakubitaga hakuzura.

Guhera saa kumi z’umugoroba mu mihanda ya Kigali yari isibaniro ry’imodoka abantu basiganwa bajya kwihera ijisho imbona nkubone uyu musore umaze guhamya ibigwi mu guhimbaza Imana.

Kuri BK Arena, guhera saa kumi n’imwe hari hakubise huzuye, abantu batonze umurongo bashaka kwinjira mu gitaramo.

Kubera ubwinshi bw’abitabiriye uyu mugoroba udasanzwe, Mbonyi yagiye ku rubyiniro hanze ya BK Arena hari uruvunganzoka rw’abashaka kwinjira.

Nka tike z’ibihumbi 5000 Frw mu myanya isanzwe ku isoko zashize rugikubita, bamwe mubari bazibitseho bazigurishije agatubutse.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abasirimu aho abanywa ibisembuye babisize mu Migina biyemeza kunywa amazi na Jus byari byatumbagirijwe ibiciro.

Israel Mbonyi ahagaze imbere y’abitabiriye igitaramo cye

Bitandukanye n’ibindi bitaramo bimaze iminsi bibera i Kigali, Abanyamakuru boroherejwe kwinjira, bikwiriye kuba isomo ku biyambaza itangazamakuru mbere y’igitaramo ku munsi nyirizina bakarica amazi.

Nta kabura imvano, imigendekere myiza y’iki gitaramo ifite ishingiro, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou na Kompanyi ye ya EAP bakurikiranaga buri kimwe cyose birinda ikosa ryavuka.

Israel Mbonyi aseruka ku rubyiniro yakirijwe amashyi y’ibyishimo, ntiyihishira, aramwenyura, abura aho ahera, biramurenga yanzika gusendereza ibyishimo abakunzi be.

- Advertisement -

Bihabanye n’abatera bakiyikiriza, Indirimbo ze zose zirazwi, guhera kuyo yinjiranye ku rubyiniro yaririmbanye n’abitabiriye igitero ku kindi.

Abana bazanye n’ababyeyi, urubyiruko n’abakuze bari mu mavuta bamwe bakageraho bakajya mu mwuka bakavuga indimi( Abarokore basobanukiwe izo nshatse kuvuga! )

Ibyamamare bitandukanye, abanyepolitiki, abacuruzi bakomeye n’abakozi b’Imana bari babukereye. Mbega umugoroba!

Indirimbo yahereyeho zose zishimiwe gusa byabaye agahebuzo ku yitwa “Number One” abantu bose bagiye ibicu, bahamya ko “Nyir’ubwenge ari uwa mbere.”

Mbonyi ukiri ingaragu yaciye impaka ku ndirimbo “Amarembo y’ijuru” n’abataherukaga gukurikira ijambo ry’Uwiteka banza babonaga baryinjiyemo batari ku marembo gusa !

Hari aho Yagize ati “Uyu mugoroba ntutubere igitaramo gusa, umuntu waje arwaye akire, umuntu waje arushye umuruhure, uri umukunzi mwiza Papa”.

Ahagana 21:25 Israel mbonyi yakiriye Aneth Murava uri mu bagezweho mu kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ndirimbo yahembuye imitima ya benshi, Uyu muhanzikazi yavuze ko ari “Indirimbo y’abantu bafite ibyiringiro. Wowe ubwira Imana ko utegereje ubushake bwayo, ufite ibyiringiro ko izakugeza mu gitaramo cy’abayishima.’’

Ubwo yari hafi gusoza indirimbo yari yagenewe, Israel Mbonyi yamufashije kuririmba imbaga ibakomera urufaya rw’amashyi.

James na Daniella bakubutse mu gitaramo i Bujumbura bakiriwe ku rubyiniro nyuma ya Aneth Murava. Barakunzwe basi !

Mu ndirimbo bakoranye na Israel Mbonyi bahembuye imitima ya benshi, amahoro n’umutuzo byagaragaraga mu maso ya buri umwe.

Nyuma y’uyu muryango umaze kwigarurira imitima ya benshi hari hatahiwe Danny Mutabazi, wageneye umuramyi Israel Mbonyi impano.

Yagize ati “Dushobora kuba igihe twamuboneye atari cyo yatangiriye ariko yakoresheje imbaraga nyinshi. Tumusabire kuzaba muri iki gitondo. Azasoze urugendo neza.’’

Yakomeje agira ati “ Njye nk’umuryango wanjye twahisemo kumuha impano. Imana imwagure kurushaho, ikomeze imukoreshe iby’ubutwari.”

Mbonyi ntiyahishe amarangamutima ye yahise ashimira Danny Mutabazi mu ijwi rirenga ati “God bless you.”
Israel Mbonyi yakira impano yahawe na Danny Mutabazi

Hakurikiyeho filime mbarankuru ivuga ku mateka ya Israel Mbonyicyambu waboneye izuba i Bijombo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Igaruka ku rugendo rwe rwo gukizwa, uko yinjiye mu buhanzi n’inzozi ze mu murimo w’Imana zirimo kujya acuranga imyuka mibi ikava mu bantu nk’uko byagendekeraga Dawidi acurangira Sawuli.

Ahagana saa 20:30 Mbonyi yagarutse ku rubyinito mw’isura nshya abwira abitabiriye ko “dutangiye igitaramo” byahinduye isura mu buryo bugaragara.

Yaririmbye kweli ! Indirimbo ze zose zizwi yaziririmbye adahagarara n’itsinda ryamufashaga bikaba akarusho ku bacuranzi.

Saa 23h56 abari muri BK ARENA bose bavugije urufaya rw’amashyi batera hejuru bagira bati “Mbonyi, Mbonyi, Mbonyi, Mbonyi,….”

Saa 23h56 abari muri BK ARENA bose bavugije urufaya rw’amashyi

Yahise aririmba Indirimbo “Icyambu” yitiriwe iki gitaramo, hari aho ivuga ko “Yambereye Icyambu maze Nanjye ampindura Icyambu angira umurobyi w’abantu.”

Igitaramo cyasojwe saa 00:02 asabira umugisha abitabiriye “Icyambu Live Concert” nabo bataha birahira impano idasanzwe n’amavuta y’uyu musore Imana yahaye kuyobora umukumbi binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza.

Mbonyi yatanze ubutumwa buvuga ko gukizwa ari ingenzi mu buzima ko buri wese mu cyiciro arimo yakwakira Yesu nk’Umwami n’umukiza mu bugingo bwe.

Ati “Gukizwa ntibituma utaba umu-jeunes mwiza. Urakizwa ugakomeza kuba ‘cool’. Gukizwa si ibintu by’abaturage byo kwambara amatisi manini. Ushobora gukizwa ukagumana ‘vibes’ zawe. Ibyaha Imana itubuza bitugiraho ingaruka mu buzima busanzwe. Gukizwa si ibintu by’abaturage, ni ibintu byiza.”

James&Daniella bishimiwe ku rwego rwo hejuru

ANDI MAFOTO

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW