Kigali: Babiri bakekwaho kwicisha imbunda bafashwe 

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano,yafashe abagabo babiri bakekwaho kwica  umuvunjayi n’umushoferi bakoresheje imbunda  nto yo mu bwoko bwa pistol.

Abagizi ba nabi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistolet 

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022,bibera mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Abakekwaho ubu bugizi bwa nabi ni Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bo mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abakekwa,bishe uwitwa Majyambere w’imyaka 49 na Kayitare Jean pierre w’imyaka 45 bakoresheje imbunda nto ya Pistol.

Polisi itangaza ko  “Mujyambere  wari umuvunjayi  mu Mujyi wa Kigali, yiciwe  iwe aho  aho yari atuye, mu gihe Kayitare we wari umushoferi mu mujyi wa Kigali,yashutswe,akajyanawa  mu icumbi  rya Ndagijimana Patrick, riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo,AKarere ka Nyarugenge,akaba ari ho yiciwe ndetse n’imodoka ye ikibwa”.

Polisi yatangaje ko hagikorwa iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW