M23 yagiranye ibiganiro n’abarimo ingabo za Congo – AMAFOTO

Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba wa M23 buvuga ko ku wa Mbere bwaganiriye n’intumwa zirimo ingabo za Congo, FARDC ibiganiro byabereye i Kibumba.

M23 ivuga ko yishimiye iyi ntambwe yatewe

M23 ivuga ko yishimira imbaraga abayobozi b’ibihugu by’Akarere bashyira mu gukemura ikibazo cy’intambara ya Congo mu mahoro.

Ikavuga ko ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza, 2022, yakiriye itsinda rigizwe n’abantu banyuranye barimo abahagarariye urwego ngenzuzi (Mécanisme de vérification ad hoc) uru rwashyizweho mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo muri Angola.

Abahagarariye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka, EJVM.

Izindi ntumwa ni izihagarariye ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EACRF), ndetse n’abahagarariye ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

M23 ivuga ko ibyo biganiro byahuje izo ntumwa na bo byabereye i KIBUMBA kandi bigenda neza, ndetse ngo ikaba itegereje ibindi biganiro bizaba mu gihe kizaza.

Gusa, mu itangazo ryo kuri uyu wa 13 Ukuboza, 2022 umutwe wa M23 uvuga ko utanga impuruza ku muryango mpuzamahanga ku bwicanyi “Jenoside” bukomeza gukorwa, ndetse no kuba imiryango nterankunga idafasha abavuye mu byabo bari ahitwa BWIZA no mu nkengero zaho.

Ibi biganiro bibaye mu gihe M23 iheruka kwerekana imfungwa z’intambara yafashe zirimo umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, wafatiwe mu mirwano.

M23 yerekanye abarimo umusirikare ukomeye wa Congo bafatiwe ku rugamba

- Advertisement -

M23 yavuze ibyo yifuza
Abambaye imyambaro yiganjemo icyatsi ni M23 bari kumwe n’ingo za EAC, n’iza Congo
General Chiko wa FARDC, ari kumwe na bamwe mu bayobora M23, Col Nzenze Imani, Col Sebagenzi na Camarade Bahati Erasto.
M23 ivuga ko itegereje izindi nama zizaba nyuma y’iyi

UMUSEKE.RW