Major Ngoma yakuye mu rujijo abibaza aho M23 ikura imbaraga

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma yahishuye ko uyu mutwe uterwa imbaraga no kurengera abaturage bahohoterwa ndetse bakicwa n’imitwe ya FDLR, Nyatura na Mai-Mai ifatanyije na FARDC.

Major Ngoma ashimangira ko bafite igisirikare cyubatse neza

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa radiyo ikorera kuri murandasi ya Voice of Kivu, ubwo yari abajijwe ku ifatwa ry’uduce twa Bambo, Kabizo na Nyanzale hafi ya Masisi, mu mirwano yabaye ku wa Kabiri.

Major Willy Ngoma yasubije ko utu duce badufashe nyuma y’uko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC zifatanyije n’imitwe ya FDLR, Mai Mai na Nyatura babarasheho ibisasu ndetse bakica n’abaturage batari bake.

Yagize ati “Urabizi ko buri munsi duhora tubivuga ko twe tudakunda intambara, dukunda amahoro, FARDC, FDLR, Nyatura na Mai Mai baraje batera ibice twarimo, barasa ibisasu kugeza aho bica abaturage benshi, none twe twari gukora iki? Ku mpamvu zo kwirinda twakurikiye aho baturuka ngo tubabuze kwica abantu.”

Major Ngoma yakomeje avuga ko bafashe intwaro nyinshi ati “Hari amakuru menshi mfite ariko ubu sinayakubwira, ejo turasohora itangazo. Twafashe ahantu hanini, Bambo iri mu maboko yacu ubu.”

Uyu muvugizi wa M23 yashimangiye ko mu bibafasha kugera kuri byinshi birimo kuba bafite n’ubuyobozi bwiza kandi bakarwanira ukuri, ikinyabupfura n’abasirikare beza, ibi bigomba gutuma bakomeza gukora ibishoboka bagahagarika iyicwa ry’abaturage ndetse bakagarura amahoro.

Umutwe wa M23 ukomeje imirwano mu gihe kuwa 25 Ugushyingo 2022, bari basohoye itangazo bavuga ko bahagaritse imirwano nk’uko bari babisabwe n’imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda muri Angola, ariko bakanga kuva mu duce bari barafashe ngo basubire inyuma.

Gusa muri iri tangazo bari bashimangiye ko batazicara ngo barebere mu gihe bazashotorwa na FARDC, ndetse n’abaturage bavuga ikinyarwanda bagakomeza guhohoterwa.

Uretse ibi biganiro bigamije amahoro bya Luanda byabaye, i Nairobi muri Kenya naho hakomeje kubera ibiganiro bihuje leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa M23 ntiyatumiwe muri ibi biganiro, ndetse nayo ivuga ko ntaho bitaniye n’ikinamico.

- Advertisement -

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko mu gihe cyose leta itaraha umwanya M23 ngo baganire, ibikorwa byose ari ukumena amazi ku rutare kuko ntacyo byatanga.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW