Rayon Sports yasubiye mu Nzove

Nyuma y’iminsi ikibuga cyo mu Nzove kiri gusanwa no kwagurwa, ibikorwa byagikorwaho byasojwe ndetse Rayon Sports ihita isubira kuhakorera imyitozo nk’ibisanzwe.

Rayon Sports yongeye gusubira ku kibuga cyayo

Guhera mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, ikibuga cyo mu Nzove cyarafunzwe kugira ngo gitangire gusanwa, hashyirwaho icy’ibyatsi by’ibikorano kizwi nka ‘Tapis Séntetique.’

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick yemereye UMUSEKE ko iyi kipe yasubiye gukorera imyitozo mu Nzove ivuye ku Ruyenzi.

Ati “Yego ni byo ikipe yasubiye mu Nzove guhera ejo hashize.”

Imirimo yo kubaka ikibuga yatangiye mu ntangiriro z’Ukwakira 2022, ikorwa na Sosiyete y’Abanya-Turikiya bazwihokubaka ibibuga bitandukanye by’amakipe y’iwabo nka Fenerbahçe, Tranbzospor n’ibindi by’imyitozo y’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’iby’indi mikino itandukanye yubaka cyane ku Mugabane wa Aziya.

Iyi sosiyete itangira kubaka ikibuga cy’imyitozo cya Nzove, yabanje guharura icyari kihasanzwe cy’ibyatsi karemano, inashaka inzobere mu bijyanye n’ubutaka zo mu Rwanda mu kureba ubwoko bw’ubutaka buhari mu kugena uburyo kizubakwa.

Hakurikiyeho kugiha ibipimo bigenwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA] kuko hari gahunda y’uko kizajya cyakira imyitozo n’amarushanwa yemewe na FIFA.

Mu busanzwe iki kibuga cyari gifite ibipimo by’uko impande zose zitanganaga. Byabaye ngombwa ko bagiha ishusho ya mpande enye kugira ngo cyuzuze ibipimo bya FIFA.

Nyuma y’aho hakurikiyeho gusiza ikibuga cyose kugira ngo kiringanire he kubamo ahamanuka n’ahazamuka, kubera ko bimwe mu bibuga byo mu Rwanda bigira ikibazo cyo kurekamo amazi.

- Advertisement -

Mu Nzove kandi hongerewe imyanya y’abafana b’iyi kipe, cyane ko hagomba kubyazwa umusaruro bakajya bishyura mu myitozo imwe n’imwe.

Rayon Sports yari imaze iminsi ikorera imyitozo ku Ruyenzi
Ikibuga cyaruzuye kimeze neza

UMUSEKE.RW