Rayon yateye ivi muri APR; Jean Paul yambitse impeta Gogo – AMAFOTO

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yasabye Nkusi Goreth uzwi nka Gogo kuzamubera umugore w’isezerano.

Gogo yasabwe na Jean Paul Nkurunziza kuzamubera umugore w’isezerano

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, tariki 28 Ukuboza 2022 muri Quiet Haven Hotel iherereye Nyarutarama.

Uyu muvugizi wa Rayon Sports yazanye impeta, asaba Gogo ko yamwemerera kuzamubera mama w’abana be.

Aba bombi bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo, n’ubwo urukundo rwabo rwigeze kuzamo kidobya ariko ntibyatinze kuko bakomezanyije urugendo.

Uwahaye amakuru UMUSEKE, yemeje ko Jean Paul yatereye ivi Gogo akamwambika imusaba kuzamubera umugore.

Ati “Inkuru ni yo rwose pe.”

Aba bombi bateganya kuzakora ubukwe muri 2023, ariko ntabwo baremenyerana ku matariki n’ukwezi buzaberaho.

Gogo asanzwe azwi nk’umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC, mu gihe Jean Paul we yisanze amaraso ye ari ama-Rayon.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW