Ruhago y’abagore: AS Kigali yatumye ikipe yikura mu kibuga

Muri shampiyona y’abagore y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ikipe ya Freedom Women Football Club, yikuye mu kibuga nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0 na AS Kigali WFC mu minota 30 y’igice cya mbere.

AS Kigali WFC yatumye Freedom WFC yikura mu kibuga ku munota wa 30

Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Saa saba z’amanywa. Wari umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Uyu mukino ntiwarangiye, kuko ikipe ya AS Kigali WFC yabonye ibitego 4-0 hakiri ku munota wa 30 gusa, maze Freedom WFC ihita ishaka impamvu yo kutanyagirwa ibitego byinshi.

Umunyezamu wa Freedom WFC yo mu Akarere ka Gakenke, yahise aryama hasi avuga ko yababaye atiteguye gukomeza gukina. Hakurikiyeho gushyiramo undi munyezamu ariko abasifuzi basanga nta byangombwa uwo musimbura yari afite.

Komiseri w’umukino, Kagabo Ahmed yasabye abatoza ba Freedom WFC gushyiramo undi munyezamu ariko bamubwira ko ntawe bateguye wundi, birangira umukino uhagarariye ku munota wa 30.

Icyakurikiyeho ni ugukora raporo isobanura buri kimwe, igashyikirizwa Ferwafa nk’urwego ruyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, ikazaba ari yo ifata umwanzuro.

UMUSEKE.RW