Samusure yasubitse Filime ajya kuvugira Inka muri Mozambique

Kalisa Erneste wamenyekanye ku mazina nka Samusure, Rurinda, Makuta n’ayandi muri Sinema Nyarwanda yabaye ahagaritse uyu mwuga yerekeza mu mujyi w’I Maputo aho asigaye akorera akazi ko kuvugira inka no kuyobora ubukwe bw’abahatuye.

Kalisa Ernest wamamaye ku mazina nka Samusure, Makuta n’ayandi yimukiye muri Mozambique

Mbere yo kwerekeza muri icyo gihugu giherereye mu majyepfo y’umugabane wa Afurika Samusure yari ageze kure filime ye y’uruhererekane yise ‘Makuta.’

Iyi ni filime ye bwite kuko ari nawe wari umukinnyi w’Imena wakinagamo yitwa ‘Makuta,’ ikindi ikaba yarananyuraga ku rubuga rwe rwa You Tube rwa Kalisa Erneste.

Nyuma yo kubona iyi filime ye nta musaruro uhagije yamuhaga yaje kubisubika yerekeza mu gihugu cya Mozambique gituwemo n’Abanyarwanda benshi.

Mu kugenda kwe yabigize ubwiru gusa aho agereyeyo yatangiye kujya yerekana amafoto ye ari gutembera umujyi wa Maputo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kubwira abantu bahatuye ko uwazamukenera nko mu bukwe bwe ahari kugirango abaryohereze ibirori.

Yabanje ashyiraho nimero nshya ya Telefone asigaye akoresha yo muri icyo gihugu ubundi agira ati “Uwanshaka ko muyoborera ubukwe cyangwa kuba naza nkavugira inka nimero ngiyo njye ndahari cyane hano I Maputo.”

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko Samusure yaba yaragiye muri iki gihugu “agurishije bimwe mubyo yari atunze nk’ikimenyetso cyerekana ko nta gahunda afite yo kuzagaruka vuba mu Rwanda.”

Samusure agiye muri iki gihugu asize filime ye igeze kuri S03 EP 47 aheruka gushyiraho mu mezi atatu atambutse.

- Advertisement -

Uretse iyi filime ye yari n’umwe mu bakinnyi bakina muri Filime y’uruhererekane ya Seburikoko inyura kuri Televiziyo Rwanda.

Nimero za telefone Samusure akoresha i Maputo mu gihugu cya Mozambique kirimo abanyarwanda benshi

Agace kaMakuta Series gaheruka kujya hanze

KUBWIMANA BONA / UMUSEKE.RW