Shizzo yaje gusoreza umwaka mu Rwanda ateguza ibikorwa bikomeye-AMAFOTO

Nyuma y’umwaka umwe asubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuraperi Hakizimana Agappe [Shizzo] yongeye kugaruka mu rw’imisozi igihumbi aho yaje gusoreza umwaka wa 2022, ateguza ibikorwa bikomeye.

Shizzo Ubwo yageraga ki kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali

Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo ze bwite n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 8 Ukuboza 2022, yakiriwe n’abakobwa b’ibizungerezi bari bambaye ibirango bya BugoyiWood imaze gufatwa nk’ikirango cye.

Shizzo uvuka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengarazuba y’u Rwanda, umaze igihe kinini atuye mu Mujyi wa Indianapolis muri leta ya Indiana, akigera i Kigali yavuze ko yishimiye kuhahurira na Bad Rama usanzwe ari nyiri The Mane Label.

Yagize ati “Ntabwo ari ibintu bitugwirirye guhurira hano, Bad kuba ari hano nanjye ndi hano hari imishinga minini turi gutegura.”

Yavuze ko Bad Rama wari waje kumwakira ku kibuga cy’indege ari umuntu babanye neza kandi bakorana neza, ngo ni umuntu w’agaciro gakomeye.

Uyu muhanzi yeruye ko mu minsi agiye kumara mu Rwanda azakora indirimbo nyinshi kandi nziza, yizeye ko zizatigisa Abanyarwanda n’abo hanze yarwo.

Yavuze ko mu bahanzi bazakorana harimo Marina, Bushali n’abandi batandukanye, umusaruro wabyo ngo ni ugushyira itafari ku muziki we ndetse no kwiyunga n’abakunzi be yari yarakonjesheje.

Uyu muraperi ubwo Itangazamakuru ryamubazaga kuri na Alliance Isimbi [ Alliah Cool ] bakundanye imyaka isaga ibiri bakaza gutandukana, yaruciye ararumira avuga ko “Ntacyo yabivugaho.”

Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama yavuze ko Shizzo ari we muntu mu myidagaduro yo mu Rwanda babanye amasaha menshi kurenza abandi kuva mu mwaka wa 2016.

- Advertisement -

Ati “Dufitanye umubano urenze ibyo dukora, tukaba nk’abavandimwe, mu mahanga uramutse ubonye umuntu ukwitaho n’icyo kintu cy’agaciro kirenze kuruta uko wagenda wikoreye nka miliyoni ijana z’amadorali.”

Shizzo avuga ko kuba yarashinze Bugoyiwood [ikora umuziki, igacuruza imyambaro no gutunganya amashusho], ngo ni mu buryo bwo gukomeza kumenyekanisha ivuko rye.

Yavuze ko mu migambi ikomeye afite mu Rwanda harimo igitaramo cyo kumurika album ye nshya kizahuriramo abahanzi bafite izina ribyimbye mu muziki nyarwanda.

Abakobwa baje kumwakira bari bambaye ingofero za BugoyiWood
Aganira n’abanyamakuru Ubwo yageraga i Kigali

Shizzo aramukanya na Bad Rama basanzwe ari inshuti magara

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW