U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ndege y’intambara ya Congo yuruvogereye

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ryo kwamagana igikorwa cy’ubushotoranyi, ivuga ko cyakozwe n’indege y’intambara ya Congo Kinshasa, mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Congo ikoresha indege za kera zitwa Sukhoi-25 zakorewe muri Leta z’Abasoviyete

Indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’ingabo za Congo, ku manywa kuri uyu wa Gatatu, yavogereye ikirere cy’u Rwanda ndetse ababibonye babwiye UMUSEKE ko ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zayerekejeho amasasu mu rwego rwo gutanga gasopo.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko kiriya gikorwa cyabaye ahagana saa sita z’amanywa (12h00 p.m), ariko ngo iriya ndege yahise isubira muri Congo.

U Rwanda ruvuga ko rwongeye kwamagana kuvogera ikirere cyarwo bikozwe n’indege z’intambara z’igisirikare cya Congo.

Guverinoma y’u Rwanda yibutsa ko igikorwa cyo kuri uyu wa Gatatu, n’ubundi kiri mu bundi bushotoranyi busa na bwo bwabaye tariki 07 Ugushyingo, 2022, na bwo indege ya buriya bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda “ndetse igwa ku kibuga cy’indege cy’i Rubavu” nyuma isubira muri Congo.

U Rwanda rukavuga ko ubu bushotoranyi bunyuranije n’ibyemejwe mu biganiro by’i Luanda n’inzira ya Nairobi byose bigamije gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi mu mahoro.

Itangazo rivuga ko Ubuyobozi bwo muri Congo, bugendera ku birego bya bamwe mu bayobozi ku isi (international community) bashinja u Rwanda ku kantu kose n’ibibazo biri muri Congo, ariko bakirengagiza ubushotoranyi bukorwa na Congo.

U Rwanda rusaba ko ubwo bushotoranyi buhagarara.

Indege y’intambara yinjiye mu Rwanda bayerekezaho amasasu (Audio)

- Advertisement -

UMUSEKE.RW