Ubwicanyi bwa Kisheshe: M23 yemeye ko hapfuye abagera kuri 28

Leta ya Congo imaze iminsi ishyizeho icyunamo cy’iminsi itatu kubera umubarw w’abasivile ivuga ko bishwe n’inyeshyamba za M23, tariki 29 Ugushyingo, 2022 ahitwa Kisheshe.

Itangazo rya M23 ryo ku wa 03 Ukuboza 2022 ryasinywe na Bertrand Bisimwa Perezida w’uyu mutwe w’inyeshyamba

Itangazo umutwe wa M23 washyize ahagaragara uvuga ko Leta ya Congo yakabirije imibare ku nyungu za politiki, no gushaka gusiga icyasha M23.

Uyu mutwe uvuga ko imibare yagiye itangazwa, aho Leta ya Congo ivuga ko abishwe ari abasivile 50, ibinyamakuru bimwe muri Congo bikavuga ko abapfuye bagera ku 120, byose ari ukubeshya kuko nta bimenyetso bihari.

M23 yavuze ko ku itariki ya 29/11/2022 i Kisheshe, habaye imirwano aho ingabo za Leta ya Congo zifatanyije na imitwe ya FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai bateye uduce turimo M23, ndetse umuyobozi wa PARECO/FF witwa Sendugu Museveni avuga ko bafashe ahitwa Tongo, Bambo na Kalengera.

Nyuma umutwe wa M23 ngo waje gukurikira icyo gitero kugera ahitwa Kilima na Kibirizi.

Itangazo rya M23 rigira riti “Muri iyo mirwano, umwanzi ntabwo yatakaje Kisheshe gusa, yanasize mu nzira imirambo y’abarwanyi baguye ku rugamba harimo umuyobozi wa Mai Mai witwa PONDU n’abarwanyi 20 babarirwa muri iryo huriro FARDC, FDLR, PARECO, NYATURA, ACPLS na Mai Mai.”

Umutwe wa M23 uvuga ko mu mirwano hapfuye abasivile 8 bishwe n’amasasu yayobye, ndetse ugatangaza amazina yabo.

Ngo harimo uwitwa Fumbo, Jams, Mutampera, Fils Shakwira, Fils Jams, Mama Kamzungu, Semutobe, na Paluku Siwatula Letakamba Andre.

Ni bwo bwa mbere M23 ivuze kuri ubu bwicanyi, ndetse ikavuga ko isaba ko habaho iperereza ryigenga haba kuri ibi byabereye i Kasheshe, ndetse no ku butero by’indege n’ibisasu by’imbunda  zirasirwa kure bikorwa n’ingabo za Leta ya Congo mu duce M23 igenzura.

- Advertisement -

Itangazo Umuvugzi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya yasomye ku wa Gatanu tariki 02 Ukuboza, 2022 yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi yasabye ko habaho iperereza ku byabaye.

Yavuze ko igihugu cyunamira abasivile bapfuye “bagera ku 100”, habaho iminsi itatu y’icyunamo guhera ku wa Gatandatu tariki 03 Ukuboza, kugera ku wa Mbere tariki 05 Ukuboza, 2022.

Ikinyamakuru Actualite.cd kivuga ko umw emu baturage bagihaye amakuru, witwa Rukundo utuye Kisheshe, habereye imirwano hagati ya Mai Mai na FDLR, bahanganye na M23, nyuma abo barwanyi ba Mai Mai na FDLR barahunga, “ari bwo inyeshyamba za M23 ngo zishe abaturage zibitiranya n’inyeshyamba zabarwanyaga.”

Actualite.cd kivuga ko umwe mu bakora mu nzego z’ubuzima, yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko abantu 117 babaruwe mu bapfuye kiriya gihe.

Yavuze ko ahitwa Bunyama habaruwe 33; Kilama, ku Rusengero rw’Abadivantiste habarurwa 64; Kishishe-centre habarurwa 4; Kongakonga habarurwa 4; na Kiko habarurwa 12.

Itangazo rya M23 ivuga ko “isaba imbabazi ku rupfu rw’abasivile bapfuye”.

UMUSEKE.RW