Umunyabigwi mu muziki Tshala Muana yitabye Imana

Umuhanzi Élisabeth Tshala Muana Muidikayi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wamamaye ku izina rya Tshala Muana yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2022.

Umuhanzikazi Tshala Muana yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umugabo we Claude Mashala mu butumwa bwacishijwe ku mbuga nkoranyambaga, gusa ntiyavuze icyateye urwo rupfu.

Yagize ati ” Mu rukerera rwo muri iki gitondo, Imana nziza yafashe icyemezo cyo kwisubiza Mamu Tshala Muana, Imana nziza ihabwe icyubahiro ibihe byiza yaduhaye kuri iyi Si. Urabeho Mamu wanjye.”

Tshala Muana witabye Imana yavutse ku wa 13 Gicurasi 1958, kuri Amadeus Muidikayi wari umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Alphonsine Bambiwa Tumba.

Mu 1964 ubwo Tshala Muana yari afite imyaka itandatu se yiciwe mu ntambara yabereye ahitwa Watsha, bituma akura arerwa na nyina nawe waje kwitaba Imana mu 2005.

Nubwo batari barigeze bakora ubukwe Tshala Muana yiyemeje kwibanira n’uwari producer we Claude Mashala.

Ni umuhanzikazi wigeze gutabwa muri yombi n’inzego z’iperereza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zamushinjaga gukora indirimbo “Ingratitude”.

Iyi ndirimbo benshi bavuga ko yibasiraga Perezida Felix Tshisekedi, igashimagiza Joseph Kabila yanahoze ashyigikiye cyane ubutegetsi bwe.

Tshala Muana mbere yo kwinjira mu muziki yabanje kuba umubyinnyi wakunzwe mu 1977 yitabye Imana akoze album 20 zirimo indirimbo zabiciye bigacika muri Afurika no hanze yayo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -