Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa yahaye Ubunani abana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irerero rya Umuri Foundation ryashinzwe na Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza, rifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Trinity Metals na Oryx Energies, bahaye Ubunani abana bo mu Murenge wa Masoro.

Umuri Foundation yatanze Ubunani mu Murenge wa Masoro

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022, kibera mu Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Musega, Umurenge wa Masoro, mu Akarere ka Rulindo mu masaha y’amanywa.

Habanje gukinwa imikino yahuje amakipe atandatu y’abana b’abakobwa n’abahungu, ibera ku kibuga cyiswe ku ‘Iperu’, hasanzwe hitoreza abana bakiri bato ariko bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Gitifu w’Akagari ka Kivugiza, Mazimpaka Razaro ari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano ku Murenge wa Masoro, bari bahagarariye Umuyobozi w’Umurenge uteri wahabonetse.

Ababyeyi b’aba bana, bari baje kubashyigikira kuva imikino itangiye kugeza irangiye mu masaha y’igicamunsi.

Amakipe yagiye ahura hagati ya yo, mu gusoza hahembwa abakinnyi bitwaye ku mpande zombi. Umukobwa n’umuhungu buri umwe yahawe umupira wo gukina, ndetse bemererwa kugurirwa inkweto zo gukinisha.

Nyuma y’iyi mikino, abana bose bahawe ibyo kurya birimo umuceri n’ibindi, maze bifurizwa kuzasoza umwaka wa 2022 neza.

Aganira na UMUSEKE, Jimmy Mulisa washinze akabanayobora Umuri Foundation, yishimiye uko iki gikorwa cyagenze ariko by’umwihariko ashimira abafatanyabikorwa bamufashije kubigeraho.

Ati “Uyu munsi twifuje ko twasangira iminsi mikuru n’aba bana dufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Trinity Metals na Oryx Energies. Baratwumvise kandi ni iby’agaciro kuzirikana abana nk’aba baturuka mu miryango itishoboye.”

- Advertisement -

Mulisa yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru yatumye Umuri Foundation ihitamo kujya gusangira n’abana b’i Masoro, ari uko Akarere ka Rulindo basanzwe bafitanye imikoranire ya hafi.

Gitifu w’Akagari ka Kivugiza ibi bikorwa byabereyemo, Mazimpaka Razaro, yavuze ko nk’ubuyobozi bwa Leta bashimira cyane Umuri Foundation ku bwo kuzirikana abana bo muri aka Kagari ariko by’umwihariko bashimira Jimmy Mulisa ukomeje gufasha abakiri bato biciye mu mupira w’amaguru.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubukangurambaga bwatanzwe, bwafashije urubyiruko kandi hari icyo rwungukiyemo.

Sam ushinzwe ibikorwa byo guhuza Trinity Metals n’abaturage, ahamya ko gukorana na Umuri Foundation ari iby’agaciro kuko bafite intego yo kwegera abaturage no kubasobanurira ibyiza byo kuva mu birombe bakareka kwijandika ibikorwa bitemewe.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bifuza kongera ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage ibibi biri mu biyobyabwenge no gukora ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu buryo butemewe.

Ubusanzwe Trinity Metals igizwe na Mines ya Rutongo, Mines ya Shyorongi [Nyakabingo] na Mines ya Musha. Ni kampanyi icukura Amabuye y’Agaciro.

Umuri Foundation yashinzwe mu 2019, ifite intego yo gufasha abana kubyaza umusaruro impano yo gukina umupira w’amaguru ariko babijyanisha no kwiga. Ifite abana yishyurira amashuri ikanabamenyera buri kimwe.

Uyu muhungu yatunguye benshi
Jimmy Mulisa yabanje kuganiriza abana abereka uko batera umupira
Abakobwa nabo bakinnye
Umuri Foundation yafashije aba bana kurya iminsi mikuru neza
Uwari uhagarariye Trinity Metals ari mu batanze Ubunani
Uwitwaye neza mu bahungu yashimiwe
Abatoza nabo bashimiwe na Umuri Foundation

UMUSEKE.RW