Uwari umukinnyi wa Forefront Volleyball y’abagabo, Dusenge Wilckliff, yerekeje mu gihugu cya Qatar aho agiye gusinya amasezerano.
Uyu mukinnyi agiye gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya Club Al Wakrah yo muri iki gihugu.
Byitezwe ko Wilckliff azasinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’uko azitwara.
Dusenge yakiniye amakipe arimo Gisagara Volleyball, REG VC n’ikipe y’Igihugu mu mukino wa Volleyball.
UMUSEKE.RW