Uretse kuba Safari Mustafa Jean Marie Vianney usanzwe ari umutoza w’abanyezamu yaratumiwe na Banki y’Isi, haribazwa icyo uyu mutoza yaba yarungukiye muri ubu butumire nyuma yo kuba hari amashusho ye akomeje kubyazwa umusaruro mu buryo we atazi.
Mu 2013, Banki y’Isi yafashe amashusho ya bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka muri Uganda, Burundi n’u Rwanda. Hari hagamijwe gutunganya gutanga ubutumwa bwo gusigasira amahoro mu Akarere ka Afurika y’Ii Burasirazuba n’iyo Hagati.
Mbere y’uko uyu mutoza ahabwa ubutumire na Banki y’Isi bwo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku cyicaro gikuru cya yo, habanje kubaho irushanwa ryiswe ‘Scoring For Peace’, ryari rigamije gutangirwamo ubukangurambaga bw’Amahoro.
Nyuma yo gukina iri rushanwa ryari rigamije gutangirwamo Ubutumwa bw’Amahoro, Safari Mustafa avuga ko yatunguwe no kubona amashusho ye ari muri film mbarankuru [Documentaire] nyamara atarasabwe kuyakoreshamo.
Ati “Hari umukobwa wakoraga mu gice cy’Itangazamakuru muri Banki y’Isi ariko ukorera Washington, wafashe ayo mashusho na interview ariko njye nzi ko birangirana n’icyo gikorwa nyine. Ntabwo yigeze ambwira ko ayo mashusho azakoreshwa muri documentaire.”
Safari akomeza avuga ko nyuma yo kwifashisha amashusho ye muri iyo film mbarankuru yakozwe na Banki y’Isi, yahamagawe nyuma y’umwaka agahabwa ubutumire bwo kwerekeza mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bikarangira aterekejeyo kubera izindi mpamvu.
Ati “Yaje kumpamagara nyuma y’umwaka, nzi ko n’irushanwa ryarangiye, ambwira ko bagiye gushyira hanze iyo film ku mugaragaro kandi ko ngomba kuba ndi mu bashyitsi bakuru. Ni bwo rero bahise banyoherereza ubutumire ariko njye naratunguwe. Numvaga nzabibasobanuza neza ningerayo ariko ntibyakunze ko nitabira ubutumire.”
Uyu mutoza akomeza avuga ko azasobanuza neza icyo amategeko avuga ku bantu bacuruza amashusho y’abandi, batabibasabiye uburenganzira kuko we abona Banki y’Isi ari cyo yakoze.
Gusa avuga ko abo yabashije kubaza, bamubwiye ko kugira amashusho y’umuntu yifashishwe, bisaba kubisabira uburenganzira nyiri ubwite bitaba ibyo hakabaho kurenganurwa n’amategeko.
- Advertisement -
Ibi birahita bisobanura neza ko ntacyo yigeze yungukira mu butumire yahawe na Banki y’Isi, ndetse nta nyungu n’imwe arabona ku mashusho ye yakoreshejwe muri iyo film mbarankuru.
Iyi Film mbarankuru yasohotse tariki 19 Nzeri 2013, mu gihe iryo rushanwa ryo ryari ryabaye mu 2012, ryatumiwemo Ibihugu bine birimo u Rwanda, Uganda, Burundi na Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC].
Safari ni umutoza w’abanyezamu b’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru. Yatoje ikipe ya AS Kigali y’abagabo n’iy’abagore. Mbere yo gusoza gukina, yakiniye ikipe ya Simba FC y’i Rusizi ubu yabaye Espoir FC.
UMUSEKE.RW