Abacanshuro b’Abarusiya binjiye byeruye mu rugamba rwo guhashya M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abacanshuro ba Wagner bavuzwe i Goma

Abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner binjiye byeruye mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abacanshuro ba Wagner mu mihanda y’i Goma na FARDC

Abacanshuro ba Wagner Group barwana aho bahawe ifaranga ritubutse bagaragaye bidegembya mu Mujyi wa Goma barikumwe n’ingabo za FARDC.

Amakuru avuga ko Wagner Group ari impano idasanzwe Congo yahawe n’igihugu cy’Uburusiya gicuditse na Tshisekedi.

Usibye Wagner Group, Uburusiya buherutse guha indege z’intambara Leta ya Congo n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imbunda kabuhariwe zo kwirukana M23 no guhangana n’u Rwanda mu gihe byaba ngombwa.

Wagner Group ngo yahawe misiyo yo gufasha ingabo za Congo n’imitwe bafatanyije irimo FDLR, Mai Mai n’iyindi kwigarurira uduce twose M23 yafashe muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.

Umugaba mukuru w’ingabo za M23, Gen Sultan Emmanuel Makenga aherutse kuvuga ko abarwanyi ba Wagner bakorana na FARDC, bigaragaza ko guverinoma ya Congo idashaka amahoro.

Icyo gihe yabimenyesheje imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bidacana uwaca n’Uburusiya birimo Amerika n’Ubufaransa.

Hari ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza indwanyi yo muri Wagner yarasiwe mu mashyamba yo muri Congo, icyo gihe M23 yavuze ko uzayishozaho intambara wese izamukubita nta kubabarira.

Hagati aho, Abanyekongo benshi, bavuga ko barambiwe umubano n’ibihugu byo mu burengerazuba, bashinja kubateza akaga, bemeza ko Uburusiya aricyo gisubizo cy’ibibazo by’intambara zayogoje uburasirazuba bwa Congo.

- Advertisement -

Mu bihe bitandukanye Abanyekongo bagaragaye mu mihanda bafite ibyapa biriho amafoto ya Perezida Vladimir Putin basaba ko yabafasha kwivuna M23 n’u Rwanda.

Wagner Group yamenyekanye bwa mbere mu 2014 ubwo yari ishyigikiye abarwanyi bo muri Ukraine bashyigikiwe n’Uburusiya. Kuva icyo gihe, bagiye baboneka mu ntambara muri Syria, Mozambique, Sudan, na Centrafrique.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW