Abagore b’indashyikirwa mu Rwanda bagiye guhabwa ibihembo (Awards)

Binyuze mu bihembo byiswe ‘Rwanda Women in Business Awards’ abagore bahize abandi mu kwiteza imbere cyangwa guteza imbere ibigo bakorera bazahabwa ibihembo by’ishimwe.

Ubu bazatanga ibihembo ariko ngo ubutaha hazajya hazamo n’agafaranga

Abazahabwa ibihembo ni abakozi, ba Rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo b’abagore, imiryango y’abikorera, sosiyete cyangwa ibigo bakoramo.

Kuri iyi nshuro hazahembwa ibyiciro 24. Harimo ibyiciro 8 by’ibigo binini ndetse n’ibyiciro 5 by’ibigo biciriritse.

Umuyobozi wa Thousand Hills Event itegura iki gikorwa, Nathan Offodox Ntaganzwa yavuze ko mu rwego rwo guhitamo abagore bazahatana muri ibi bihembo bifashishije inzego za Leta n’izindi zisanzwe zikorana n’abo kugira ngo bazahitemo ababikwiye.

Ikindi ni uko hazaba amatora yo kuri internet azaba afite 30% ndetse n’Akanama Nkemurampaka kazaba gafite  70% mu kwemeza abazahembwa. Ibi bihembo bizatangwa muri Werurwe.

Umugore wiyandikisha agaragaza ibyo asanzwe akora, nimero ye ya telefoni, Email n’ibindi bigaragaza umwirondoro we.

Kimwe mu bizashingirwa mu guhitamo abahatana harimo serivisi atanga, kuba amaze nibura imyaka itatu ari mu kazi, impinduka ibikorwa bye byazanye mu mibereho y’abaturage n’ibindi.

Mu rwego rwo gutanga umucyo muri ibi bihembo, 1000 Hills itegura ibi bihembo yifashishije ibigo bitandukanye birimo nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari (ICPAR).

Kazuba Tessy, umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Guteza imbere Ihame ry’Uburinganire n’umugore muri rusange nabo bari mu bafatanyabikorwa b’iki gikorwa, avuga ko nabo bifuza kuba bagiramo uruhare.

- Advertisement -

ati “Twumvise ko ari ngombwa ko tubamo. Tugateza imbere ibyo byiciro byose by’abagore.”

Kwiyandikisha guhatana muri ibi bihembo bizangira ku wa 8 Gashyantare 2023, ni mu gihe ku wa 9 Gashyantare 2023 ari bwo bazahitamo abujuje ibisabwa.

Tariki 10 Gashyantare 2023 hazatangira amatora yo kuri internet azarangira ku wa 23 Gashyantare 2023.

Ni mu gihe, ku wa 24 Gashyantare 2023 hazabaho guhitamo abageze mu cyiciro cya cyuma. Nyuma hazatangazwa urutonde rw’abatsinze, bitangwe ku wa 11 Werurwe 2023.

Ibyiciro bizahatanirwa

1.       Champion of Change
2.       Women Business Owner of the Year
3.       Board Level & Senior Executive of the Year
4.       Start-Up of the Year
5.       Spotlight on Women in STEM
6.       Rising Star
7.       Social Entrepreneur Award
8.       Global Brand Award Contribution
9.       Agri-Entrepreneur Award
10.     Best Tours and Travel Agent
11.     Manufacturing Company of the Year Award
12.     Media glass ceiling Award
13.     Journalist/Producer
14.     Public Relations.
15.     Lifetime Achievement Award
16.     Enlightened Employer
17.     Fastest Growing Women-Owned or – Led Company of the Year
18.     Top woman in ICT
19.     Male driving gender empowerment
20.     Banking & Finance woman of the year
21.     Energy woman of the year
22.     Insurance woman of the year
23.     Outstanding Youth Philanthropist Award
24.     Woman of Honor Award

Nathan utegura iki gikorwa avuga ko bazafatanya n’inzego zibishinzwe mu guhitamo ababikwiye