Abayobozi bahombya Leta muri “Mission” zidashira hanze y’igihugu, akabo karashobotse

Perezida Paul Kagame yihanangirije abayobozi bakunda kugirira ingendo mu mahanga, abibutsa ko bakwiye kubigabanya bakabanza gukemura Ibibazo by’abaturage.

Ikiga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali (Photo Internet)

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama, 2023 ubwo yakiraga indahiro ya Perezida wa Sena mushya watowe, Dr Kalinda Francois Xavier.

Umukuru w’igihugu yabanje gushimira icyizere Perezida wa  Sena mushya yagiriwe, yibutsa ko atari mushya mu nshingano bityo ko akwiye gukorana umurava.

Perezida Kagame yabanje gukomoza ku bibazo by’ingutu bicyugarije abaturage birimo imisoro, ingendo no kuba ibyo Leta ibemerera rimwe na rimwe bitabagereraho ku gihe kandi nta cyabuze, ndetse n’ikibazo cya serivisi itanoze, asaba abayobozi kubyitaho.

Yavuze ku bayobozi bakunze kugirira ingendo  mu mahanga, ko baba bakoresha umutungo w’Igihugu ndetse n’umwanya, abasaba kuzigabanya kuko byagabanya n’igihombo batera Leta.

Yagize ati “Iyo mbona ukuntu abayobozi bagenda…Kugenda hanze y’Igihugu, ndaza kubishyiraho feri, bigende buhuro, hajye hagenda abagomba kugenda, babanze basobanurire Minisitiri w’Intebe.

Ati “Kuko hari ibintu bibiri, iyo ugenda ugendera ku mari ya Leta, icya kabiri wakoresheje igihe cya Leta, cy’umwanya wari kuba ufite ibintu ukora.”

Umukuru w’Igihugu yakomoje agira ati “Kugira ngo abantu bazajye bagenda urujya n’uruza, bizajya bibanza bisobanuke neza, tunabirebemo inyungu igihugu kibifitemo. Ntabwo mvuze ko bizahagarara ahubwo nzabiremereza na byo, bibagore. Utasobanuye neza aho ajya n’ikimutwara, uwo ntaho azajya ajya.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugabanya ingendo z’abayobozi mu mahanga bizafasha gukemura ibibazo by’ingutu byagaragajwe n’abaturage bikaba bidakemuka.

- Advertisement -

Perezida wa Repulika yavuze kandi ko bizarushaho guteza imbere igihugu n’ubukungu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

 

Itegeko rigena iki?

Iteka rya Perezida n° 44/01 ryo ku wa 24/02/2017 rigenga ubutumwa bw’akazi mu mahanga, rikaba risimbura Iteka rya Perezida n° 17/01 ryo ku wa 28/08/2008 rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga, rigaragaza neza ingamba nshya zafashwe mu gukumira ingendo z’abayobozi zitari ngombwa mu mahanga.

Ingingo ya 5 ya gatanu y’iri tegeko ivuga ibigenderwaho mu kugena ubutumwa bw’akazi mu mahanga, igira iti “Igihe hari impamvu ifatika ituma guhagararirwa n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga bidashoboka, kugena ko habaho kujya mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

Mu ngingo 18, kugera ku ya 25 bavuga ibigenerwa ibyiciro by’abandi bantu, Abayobozi, abakozi ba Leta cyangwa undi muntu Leta yohereza mu butumwa bw’akazi mu mahanga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku nzego z’imirimo za B na C, bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 50% by’ayo mafaranga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku rwego rw’umurimo rwa D bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 30% by’ayo mafaranga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayobozi bari ku rwego rw’umurimo rwa E bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 15% by’ayo mafaranga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abakozi bari ku nzego z’imirimo za F na G/1 bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 10% by’ayo mafaranga.

Abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abakozi bari ku nzego z’imirimo za H/2 na 3 bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze, bakongererwaho 5% by’ayo mafaranga.

Iri tegeko rivuga ko aba «professionnels» n’abandi bakozi ba Leta basigaye bagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga bagenerwa 100% by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri ufite imicungire y’abakozi ba Leta mu nshingano ze.

Guverineri ugiye mu butumwa bw’akazi bw’umunsi umwe mu mahanga mu turere duhana imbibi n’aho akorera, iri tegeko rivuga ko agenerwa amafaranga y’ingoboka angana n’amadolari y’amanyamerika ijana (100 US$), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara agenerwa amafaranga y’ingoboka angana n’amadolari y’amanyamerika mirongo irindwi (70 US$); kimwe n’abagize Komite Nyobozi hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.

Abandi bakozi b’Intara hamwe n’abandi bakozi b’Uturere bagenerwa amafaranga y’ingoboka angana n’amadolari y’amanyamerika mirongo itatu (30 US$).

Mu ngingo ya 25, iri tegeko ngenga rishya rivuga ko utari umukozi wa Leta woherejwe mu butumwa bw’akazi ka Leta mu mahanga agenerwa amafaranga y’ubutumwa hakoreshejwe ubushishozi bw’umuyobozi utanga uruhushya rw’ubutumwa bw’akazi hakurikijwe uko ubuzima buhenze aho ubutumwa bw’akazi bubera.

Ingingo ya 26 y’iri tegeko ivuga ko abayobozi bo mu rwego rwa politiki n’abayoboye abandi mu butumwa bw’akazi ka Leta mu mahanga, bari ku nzego z’imirimo za B na C, bahabwa amadolari igihumbi y’amanyamerika (1.000 US$) ku munsi yakoreshwa ku bintu bitunguranye.

Ariko uwahawe ayo mafaranga, asabwa kugaragaza uko yayakoresheje, ayo atakoresheje agasubizwa urwego rwamwohereje mu butumwa bw’akazi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW