Baraberanye! Kizigenza na Bwiza bakinnye urukundo – VIDEO

Bwiza na Juno Kizigenza, abanyempano b’abaririmbyi mu muziki w’u Rwanda basohoye indirimbo nshya igaragaramo amashusho bahuje urugwiro mu nkuru isa n’ikomoza ku rukundo bamaze iminsi bavugwaho.

Bwiza na Juno Kizigenza baciye impaka mu ndirimbo nshya

Ni indirimbo Bwiza yise “Soja” ikubiyemo ubutumwa buhumuriza mu rukundo, yakozwe na Ayoo Rash, Santana Sauce inonsorwa na Bob Pro, hanyuma amashusho yayo ayoborwa na John Elarts ugezweho mu Burundi.

Yateje sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko byabanje kuvugwa ko Kizigenza yishumbushije Bwiza nyuma yo gutandukana na Ariel Wayz.

Ibyo gukundana kwaba bombi byasembuwe na Bwiza washyize hanze ifoto basa n’abasomana, arenzaho amagambo agira ati “Nzaba byose wasengeye.”

Aya magambo asize umunyu ya Bwiza yafashwe nko gushyushya imitwe y’abakunzi b’umuziki, ibizwi “nk’agatwiko” abahanzi baharaye mbere yo gushyira hanze ibihangano.

Hari abavuze ko Kizigenza akina arya akabihagiramo, bamwe bamwise impfizi y’Akarere bavuga ko nyuma ya Ariel Wayz hatahiwe Bwiza.

Bashingiye ku mashusho aba bombi basa nk’abasomana bigasanishwa n’aya Kizigenza na Ariel Wayz mu bihe bitandukanye mbere y’uko bashwana burundu.

Indirimbo nshya y’aba bombi y’iminota 3 n’amasegonda 34 ikigera hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Mutarama 2023, abakunzi b’umuziki bayisamiye hejuru. Bavuga ko aba bombi baberanye!

Juno Kizigenza yumvikana  asaba Bwiza kuzamuguma iruhande, amusezeranya ko azamugwa inyuma kandi ko yiteguye kubizira.

- Advertisement -

Mu ijwi ryuje ubuhanga, uyu mukobwa asezeranya Kizigenza ko azamubera byose yasengeye kabone n’ubwo yaba umutindi kandi azamurwanirira nk’umusirikare ku rugamba.

Amashusho y’indirimbo “Soja” yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi aho aba bahanzi bombi baherutse guhurira.

Reba amashusho y’indirimbo Soja ya Bwiza na Juno Kizigenza

Imfizi y’Akarere! Juno Kizigenza nyuma ya Ariel Wayz acuditse na Bwiza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW