Imfizi y’Akarere! Juno Kizigenza nyuma ya Ariel Wayz acuditse na Bwiza

Umuhanzi Juno Kizigenza ukunze kwitazira akazina ka Rutwitsi akomeje gutwika mu bahanzikazi Nyarwanda hasohoka amafoto amugaragaza ari gusomana nabo. Ubu ugezweho ni Bwiza bagiranye ibiha byiza i Burundi.

Iki ni kimwe muri byinshi aba bahanzi bakoreye i Burundi

Juno Kizigenza yaherukaga gutwika inkuru z’abakobwa ubwo yakundanaga na Ariel Wayz, icyo gihe hagiye hanze amafoto bari gusomana banabigaragariza mu ndirimbo bakoranye.

Bwiza we yaherukaga kuvugwa cyane ubwo hatangazwaga ko hari amashusho ye yafashwe ari gusambana gusa byaje kurangira bifashwe nk’ikinyoma kuko uwabitangaje atigeze ayashyira hanze mugihe Bwiza we yavugaga ko ntayahari ari ukubeshya.

Bwiza na Juno Kizigenza nabo baciye amarenga mu ifoto bashyize hanze bameze nkabari gusomana.

Abinyujije kuri snapchat ye Bwiza yashyizeho iyi foto arenzaho amagambo abwira Juno ko ari byose bye.

Ati “Nzaba byose wasengeye.”

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko aba bombi bifashe aya mafoto bari mu gihugu cy’Abaturanyi I Burundi.

Juno Kizigenza yari yagiye kuhakorera igitaramo biba ngombwa ko na Bwiza ajyayo kuko hari indirimbo ebyiri yahakoreye mu buryo bw’amashusho.

Muri izo ndirimbo hakaba harimo niyo afitanye na Juno hamwe n’indi ari wenyine.

- Advertisement -

Aya mafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga hari nabaketse ko baba bari gutwika nkuko bisigaye bivugwa kugirango nibasohora iyo ndirimbo izakundwe.

Ni kenshi Juno Kizigenza yifata amafoto agamije gushimangira ko yaba ari gukundana nubwo ku rundi ruhande abakurikirana imyidagaduro y’u Rwanda batabura gutekereza ko aba ashaka gukomeza kuvugwa cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Bwiza na Juno bagiriye ibihe byiza i Burundi
Juno yaherukaga kugaragara mu mafoto nkaya akiri hamwe na Wayz