Basktball: K-Titans yiyemeje guhigika ikipe ziyita ibigugu

Ikipe nshya mu cyiciro cya Mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, Kigali Titans Basketball Club, ihamya ko itaje gutembera kuko yiteguye guhangamura ikipe zisanzwe zivuga ko ari ibigugu.

K-Titans BBC izanye intego zikakaye mu cyiciro cya Mbere

Ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’ikipe ya Kigali Titans BBC, bwerekanye abakinnyi 12 iyi kipe izakinisha muri uyu mwaka 2022/2023 n’izindi nzego zose z’ikipe.

Ni mu muhango wayobowe na Perezida w’iyi kipe ivuga ko itaje mu butembere mu Cyiciro cya Mbere ahubwo yaje kugaragaza ko nta kidashoboka mu gihe witeguye neza.

Hanagaragajwe imyambaro iyi kipe izakinisha iriho amazina ya buri mukinnyi, hagaragazwa kandi ikirango cy’ikipe [Logo] ndetse n’abakinnyi bashya, cyane ko ikipe yahindutse hafi ya yose.

Mu bakinnyi 12 berekanywe, babiri muri bo barimo Umunya-Nigeria, Francis Chijioke Azolibe wakiniraga City Oilers yo muri Uganda na Willian Kiah Perry ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wakiniraga Ferroviáro da Beira yo muri Mozambique.

Mu  bazamuye ikipe bose, iyi kipe yasigaranye umukinnyi umwe gusa abandi bose yazanye abashya bazayifasha kwitwara neza mu mwaka wa yo wa mbere mu cyiciro cya Mbere nyuma yo kuzamuka idatsinzwe umukino n’umwe.

Perezida wa K-Titans BBC, Rubonera Éugène, yavuze ko ikipe itaje mu butembere mu cyiciro cya mbere kandi biteguye guhangana n’ikipe yose yivuga imyato ko ari ikigugu.

Ikindi uyu muyobozi yavuze, ni mu gihe kitarambiranye, iyi kipe izaba iri mu zishaka igikombe kuko izaba yamaze kumenya umuvuno wo kugitwara.

Uretse Rubonera uvuga ibi, umutoza mukuru w’ikipe, Karima Cyrille, yavuze ko ikibazanye ari uguhindura imyumvire bagatsinda umuhisi n’umugenzi kandi byose bazabigeraho hamwe no gufatanya.

- Advertisement -

Ati “Murabona ko abakinnyi benshi dufite si abo mu cyiciro cya Kabiri. Twakoze ikipe yaza guhangana mu cyiciro cya mbere. Ntabwo nakubwira ngo hari ikipe yaturusha. Twaje guhanganga na bo kandi turizera ko tuzabikora. Ntabwo tuzaba turi insina ngufi muri iyi shampiyona.”

Abakinnyi 12 ikipe yaguze:

Kamanzi Olivier, Willian Kiah Perry, Azolibe Chijioke Francis, Ngamije Jean Nicolas, Habineza Shaffy, Hitayezu Léonard, Niyonshuti Samuel, Isezerano Enock, Tuyishime Josue, Ntwari Ryan, Yezakuzwe Jordan na Munyeshuri Thierry.

Itsinda ry’abatoza bazaba bafasha iyi kipe:

Karima Cyrille: Umutoza mukuru

Masengesho Pacifique: Umuganga

Tuyishime Jean de Dieu: Ushinzwe ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi.

Ikipe ya K-Titans BBC iratangira shampiyona ikina na Patriots BBC Saa tatu z’ijoro, mu mukino ubera ku kibuga cya Kepler.

Perezida wa K-Titans BBC, Rubonera Éugène yavuze ko K-Titans BBC itaje mu butembere mu cyiciro cya mbere

UMUSEKE.RW