Bigoranye, Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa Congo yasohotse igihugu

Me Ruberwa Azarias Manywa wigeze kuba Visi Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemerewe kujya mu mahanga nyuma yaho afatiwe ku kibuga cy’indege i Kinshasa agasubizwa iwe.

Me Azarias Ruberwa Visi Perezida w’Icyubahiro wa RD Congo

Uyu munyepolitiki akaba n’umunyamategeko ukomeye ku wa 19 Mutarama yangiwe gufata indege ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umugore we n’abana batuye.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko yari agiye mu muhango wo gushyingura umwana umugore we abereye Nyirasenge uherutse kwitaba Imana.

Inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa zabwiye Me Azarias Ruberwa ko hari itegeko ryavuye ibukuru ribuza ko atagomba kujya mu mahanga.

Byaciye igikuba ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge b’imbere mu gihugu n’abari mu buhungiro mu mahanga bakeka ko hari umugambi mubisha kuri Me Ruberwa no ku banyepolitiki b’Abanyamulenge muri rusange.

UMUSEKE wamenye ko yasohotse igihugu kuri uyu wa 21 Mutarama 2023 Visi Perezida w’Icyubahiro, nyuma yo kuvugana na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Ni nyuma kandi y’uko Leta ya Tshisekedi itinye igitutu cy’imiryango mpuzamahanga yasabye ko Me Azarias Ruberwa ahabwa uburenganzira busesuye.

Inzego z’umutekano muri Congo zirinze gutangaza aya makuru ndetse n’ibinyamakuru biraruca birarumira.

Inkuru yabanje…….

- Advertisement -

Azalias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa Congo yangiwe gusohoka igihugu