Congo ihakana kwikura mu biganiro byari kuyihuza n’u Rwanda muri Qatar

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yahakanye ko  igihugu cye cyikuye mu biganiro byari kugihuza n’u Rwanda byari biteganyijwe i Doha muri Quatar.

Patrick Muyaya Minisitiri w’Itumanaho, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa

Ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo by’umutekano, Muyaya yemeza ko bitabaye biturutse ku zindi mpamvu atasobanuye.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, i Doha muri Quatar hari hateganyijwe ibiganiro bihuza Perezida Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, kugira ngo hashakwe igisubizo ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Felix Tshisekedi ntiyabyitabiriye, ku munota wa nyuma ibiganiro bihita bisubikwa mu gihe kitazwi.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye UMUSEKE ko intumwa z’u Rwanda zari zamaze kugera i Doha .

Patrick Muyaya Umuvugzi wa Guverinoma ya Congo, yabwiye BBC ko icyo gihugu kitanze kujyayo ku bushake ko ahubwo bishobora kuba byaratewe n’abari bubigiremo uruhare .

Yagize ati: “Twebwe ntabwo twanze kujya i Doha, nk’uko twari i New York iruhande rwa Perezida Macron [muri Nzeri 2022]…iyo nama [ya Doha] sinibaza ko yaburijwemo, ahubwo ntekereza ko yasubitswe kubera abandi bireba na bo bagomba kuyigiramo uruhare aha ndavuga EAC, Angola cyangwa Kenya.”

Ikinyamkuru Africa Intelligency Cyanditse ko Quatar na yo yatunguwe n’umwanzuro wa Perezida Tshisekedi wo kutitabira ibiganiro kugeza bisubitswe.

 

- Advertisement -

Bahugiye mu matora…

Muyaya avuga ko mu gihe DR Congo ubu yatangiye ibikorwa byo kubarura abazitabira amatora no kubaha amakarira y’itora, hari impungenge ko ikibazo cy’umutekano mucye “gishobora guhungabanya ibyo ibikorwa” bibanziriza amatora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Patrick Muyaya ahakana ko leta itari kwishora mu makimbirane igamije gusubika aya matora.

Umuvugizi wa leta ya DR Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho, yanakomoje ku ndege ya kiriya gihugu yahawe gasopo ubwo yavogerage ikirere cy’u Rwanda, avuga ko indege yabo ya gisirikare yarashweho n’ingabo z’u Rwanda yariho “Imanuka bisanzwe” ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko ko igikomeye ari “ukwiyemeza kuyirasa uzi neza ko ishohora kugwa ahatuye abasivile”.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye, rivuga ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya DR Congo yari “yavogereye ikirere cy’u Rwanda”, ikongeraho ko ibyo ari ubwa gatatu byari bibaye.

Patrick Muyaya yatangaje ko u Rwanda na DRC bihuriye ku mupaka mu kiyaga cya Kivu, ari yo nzira indege inyura ngo igere i Goma ku kibuga bityo ko nta makosa yo kuvogera ikirere yabayeho.

Ati: “Aha niho abapilote baca kugira ngo bururutse indege kuri Goma, ibyo rero ntibigomba gufatwa n’u Rwanda nk’ikibazo, naho ubundi n’indege za gisivile zajya ziraswa.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yitabye inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane, akaba arimo gusobanura uko umubano w’igihugu wifashe mu Karere, ndetse yatinze kuri uyu mubano ukonje hagati ya Congo n’u Rwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW