Congo iti “Ntituzakomeza kurebera”

Guverinoma ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko yamaganye yivuye inyuma igitero kuri imwe mu ndege yayo Sukhoi-25, yarashweho n’igisirikare cy’u Rwanda.

Indege y’igisirikare cya Congo yahuye n’umuriro ubwo u Rwanda rwayishinjaga kuvogera ikirere cyarwo

Itangazo ryasohowe na Guverinoma ya Congo, rivuga ko iriya ndege yarashweho ahagana saa 17h00 i Goma, ku murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.

Congo ivuga ko iyo ndege y’intambara yarashweho igeregeza kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamaganga cyago.

Itangazo rigira riti “Amasasu y’u Rwanda yerekejwe ku ndege ya Congo yagurukaga mu kirere cya Congo. Ntabwo yigeze iguruka na rimwe mu kirere cy’u Rwanda. Indege yageze ku butaka nta byangiritse cyane.”

Amashusho yafashwe agaragaza ko iyi ndege yageze ku butaka yatangiye gushya, ndetse ikaba ifite imyenge ahantu hatandukanye.

Congo ivuga ko igitero ku ndege yayo cyabanjirijwe n’igitero cyo ku butaka ahitwa Kitchanga, ariko cyo kikaba cyakomwe mu nkokora n’ingabo za Leta, FRADC.

Iki gihugu kivuga ko hari abasirikare benshi b’u Rwanda bagiye guha imbaraga “ibirindiro” biri ahitwa Kibumba na Bwito, ndetse kuri ibyo hakiyongeraho ibindi bikorwa bigamije inabi.

Congi yagize ati “Iki gitero cy’u Rwanda kirafatwa nk’ubushotoranyi, ni igikorwa cy’intambara kigamije guhungabanya uburyo buriho nk’inzira y’ibiganiro bya Luanda, na Nairobi bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, no mu karere k’ibiyaga bigari.”

“Ingamba zafashwe”, RDF yarashe ku ndege y’intambara ya Congo (Video)

- Advertisement -

Congo ivuga ko muri iki gihe yatangiye ibikorwa byo kubarura abazitabira amatora y’Umukuru w’igihugu, mu gihugu hagati no mu burasirazuba bwacyo, isaba amahanga gukomeza kotsa igitutu u Rwanda n’inyeshyamba za M23, kugira bihagarike ibikorwa bibi bishobora guhungabanya amatora.

Itangazo rivuga ko Congo yiyemeje kubahiriza ibiri mu nzira zavuzwe (ibiganiro bya Luanda, na Nairobi), ariko ko icyo gihugu gifite uburenganzira bwo kurengera ubusugire bwacyo, “kandi ngo ntabwo izakomeza kurebera.”

U Rwanda na Congo ibintu bikomeza kugera iwandabaga, ibiganiro byari biteganyijwe ku wa Mbere, Perezida Felix Tshisekedi yabiteye umugongo ku munota wa nyuma mu gihe intumwa z’u Rwanda n’abandi bari batumiwe bari bageze i Doha muri Qatar aho byari kubera

Perezida Tshisekedi aherutse kuvuga ko ikibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari kitwa u Rwanda.

U Rwanda rwo rushinja Congo kuba igaragaza ko idakeneye inzira y’amahoro, ahubwo ikaba ishyira imbere ibikorwa by’intambara.

UMUSEKE.RW