Congo yapfubije umugambi w’iterabwoba i Kinshasa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umujyi wa Kinshasa wari kwibasirwa n'ibitero by'iterabwoba
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yatahuye umugambi w’iterabwoba, wari kwibasira ahantu hatandukanye mu gihugu, bahatera ibiturika.
Umujyi wa Kinshasa wari kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba

Mu itangazo Leta ya Congo yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama, 2023 ivuga ko uyu munsi ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kinshasa, hari hateguwe ibikorwa by’iterabwoba.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ”ibyo bitero byari byateguwe ku baturage bafite amazina azwi, abasirikare bakuru, bigakorwa n’ibyihebe bibiri. Cyakora byaburijwemo bitarakorwa.”

Byari biteganyijwe ko ngo ibintu biturika bishyirwa mu modoka zitwara abantu n’ibiribwa.

Guverinoma yasabye abantu kuba maso by’umwihariko mu Misigiti, amaguriro (supermarket) hotel, mu nsengero, za Kaminuza ndetse n’ahandi hakunze kuba abanyacyubahiro.

Kugeza ubu ntihatangajwe amazina y’abari inyuma y’uwo mugambi mubisha.

Icyakora muri Congo habarirwa imitwe isaga 100 yitwajwe intwaro ariko kuri iyi nshuro umutwe wa ADF ukorera muri Congo nawe urashyirwa mu majwi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW