DRC: Imirwano yabereye ku muhanda mukuru wa Goma – Kitshanga

Ni umunsi wa kabiri imirwano mishya igiye kumara muri Congo nyuma y’uko ibiganiro byari guhuza intumwa z’u Rwanda n’iz’iki gihugu bikabera i Doha muri Qatar bipfuye ku munota wa nyuma biturutse kuri Perezida Tshisekedi wanze kubijyamo.

Amakuru aravuga ko inyeshyamba za M23 zongeye gufata agace ka Kishishe

Ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama, 2023 imirwano yari yabereye i Kitshanga muri Teritwari ya Rutshuru.

Kuri uyu wa Gatatu, imirwano yakomeje ku muhanda mukuru wa Goma-Kitshanga, mu gace ka Rujebeshi kari hagati ya Burungu na Kilolirwe.

Kimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo, TAZAMA RDC Infos kivuga ko agace ka Kishishe kaba kongeye gufatwa n’inyeshyamba za M23, ndetse n’agace ka Bambo, kikaba ayo makuru kiyakesha abari mu gisirikare cya Congo, bakibwiye ko bahavuye mu buryo bw’amayeri y’urugamba “repli stratégique”.

Rumwe mu nkuta za Twitter zikoreshwa n’abashyigikiye inyeshyamba za M23, rwatangaje ko byageze ku isaha ya saa 11h02′, imirwano irimbanyije hagati ya FARDC n’abayishyigikiye ndetse n’inyeshyamba za M23.

Uru rubuga ruravuga ko M23 irwana ishaka gufata agace ka Sake.

Daniel Michombero, Umunyamakuru ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse ukunze gutangaza iby’iyi ntambara, yavuze ko hari abamubwiye ko babonye abarwanyi ba M23 ahitwa Bambo.

Yavuze ko imirwano yabereye ku musozi wa Mushababwe wegereye agace ka Bambo, ndetse M23 ngo ikaba yisuganyaga ishaka gukura ingabo za Leta mu gace ka Kishishe.

Uyu Munyamakuru avuga ko imirwano yatangiye ahagana saa kumi n’igice mu gitondo kare (04h30 a.m).

- Advertisement -

Amakuru abaturage bo mu gace kaberamo imirwano bavuga, ngo ni uko M23 ishaka gufunga inzira ya Kitshanga, ari nay o isigaye igemurira Umujyi wa Goma.

M23 mu itangazo yasohoye ku wa 23/01/2023 ivugamo ko itahwemye kwereka amahanga ko ingabo za Leta ziyigabaho ibitero bikagira ingaruka ku baturage bari aho igenzura.

Yavuze ko “Abacanshuro n’ingabo za Leta n’abandi bafatanye bagabye igitero ku birindo byayo no ku baturage b’abasivile bavuye mu byabo kubera intambara.

M23 yavuze ko izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage.

 

 

UMUSEKE.RW