Ibyo gufatanya n’abacanshuro b’Abarusiya Congo yabyamaganiye kure

Igisirikare cya Congo Kinshasa cyahakanye ibyo kuba ku rugamba hari abacanshuro b’Abarusiya bo muri Wagner Group, hari hashize igihe umutwe wa M23 uvuze ko hari bamwe baguye ku rugamba.

Abacanshuro ba Wagner bavuzwe i Goma

Amakuru amaze iminsi ni uko muri Congo, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru aho umutwe wa M23 wubuye imirwano, igisirikare cya Congo cyaba cyariyambaje Abarusiya b’abacanshuro.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye BBC ku wa Gatatu ati “Ni ukuri, Wagner Group barahari. Dufite ibimenyetso tuzagaragaza mu gihe cya nyacyo.”

Major Ngoma avuga ko barwanye n’itsinda ry’ingabo za Congo rifatanyije n’abo bacanshuro, imirwano yabaye mu cyumweru gishize ahitwa Tongo n’ahitwa Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru.

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Maj. Gen Sylvain Ekenge yahakanye ibi birego.

Yabwiye BBC ati “Wagner group ntabwo iri muri Congo.”

Abacanshuro b’Abarusiya binjiye byeruye mu rugamba rwo guhashya M23

Abacanshuro b’Abarusiya basanzwe bari muri Central African Republic, ituranye na Congo, aho kuva muri 2021 bafashije icyo gihugu kurwanya inyeshyamba.

- Advertisement -

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Perezida Félix Tshisekedi mu mwaka ushize yabwiye abari mu nama i London ko nta mugambi afite wo kwitabaza abacanshuro b’Abarusiya mu kurwanya inyeshyamba.

Yasubije The Financial Times ati “Ndabizi ko ubu bikorwa… ariko oya ntabwo dukeneye gukoresha abacanshuro.”

Perezida Paul Kagame ubwo yarahizaga Perezida wa Sena mushya, yavuze ko “abacanshuro iyo baje mu kibazo kirushaho gukomera.”

Yagize ati “Abacanshuro ni bo bantu batagize icyo bamara wakwiyambaza. Ibyo bihugu mwumva bikoresha abacanshuro mumenye ko biri mu bibazo, bafite ibibazo nyabyo basanganywe, iyo bongeyeho abacanshuro bya bibazo byikuba n’ikindi bikaba bibi aho gukemuka.”

UMUSEKE.RW