Igihano Bamporiki yari yakatiwe cyongereweho umwaka

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco igihano yari yarakatiwe cyongereweho umwaka acibwa n’ihazabu ya miliyoni 30frw.

Bamporiki yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama, 2023 nibwo Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo rwemeje ko Bamporiki Edouard ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu mugihe mbere y’uko ajurira bari baramukatiye imyaka ine.

Isomwa ry’uru rubanza ryagombaga kuba kuya 16 Mutarama ariko riza gusubikwa rishyirwa uyu wa 23 Mutarama 2023.

Bamporiki yahamwe n’ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko. Hashingiweku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert.

Mbere uUrukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw ariko ahita ajuririra asaba kugabanyirizwa ibihano.

Ubwo aheruka ku burana Bamporiki yabwiye urukiko ko afite impamvu eshatu zatumye ajurira.

Muri izo mpamvu avuga ko yahamagaye inzego z’Ubutabera agamije gufasha inshuti ye nkuko undi muntu wese yakwegera inzego z’ubutabera.

Umucamanza, yasobanuye ko atari buri muturage wese wabyubahuka bityo iyo ataba ari Umunyamabanga wa Leta ntiyari gutinyuka guhamagara izo nzego nkuru z’ubutabera.

Kuba avuga ko miliyoni 10 Frw yahawe ari agashimwe ubundi akavuga ko ari ubufasha Gatera yamuhaye ngo avuze umugore we na byo nta gaciro byahabwa kubera ko hari n’inyandiko yanditse ubwe yiyemerera ko yakiriye ayo mafaranga y’iyezandonke.

- Advertisement -

Umucamanza yavuze ko impamvu zose zatanzwe na Bamporiki Edouard ahakana icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite nta shingiro zifite bityo akaba agomba kugihanirwa.