Intumwa z’Uburayi zagiranye ibiganiro n’igisirikare cy’u Rwanda

Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ziri mu Rwanda aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023 zakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura .

Ingabo z’u Rwanda zakiriye Intumwa z’umuryango w’Uburayi

Iri tsinda ry’Intumwa za EU zigizwe na Joanneke Balfoort ushinzwe ibikorwa by’ingabo n’umutekano muri uyu muryango n’Umuyobozi Mukuru ukuriye ihuriro ry’Ingabo muri EU,H Bléjean.

Ibi biganiro kandi byanitabiriwe na Gen Patrick Karuretwa uyobora Ishami rishinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare muri RDF.

Ibiganiro byabahuje byibanze ku kurebera hamwe ibijyanye n’umutekano n’ingabo.

Hashize igihe gito umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemeye gutera inkunga ya miliyari 20 Frw ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro muri icyo gihugu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW