Juno Kizigenza na Davis D bahuruje imbaga mu gitaramo cy’amateka i Bujumbura-AMAFOTO

Abahanzi nyarwanda Davis D na Juno Kizigenza bakoze igitaramo cy’amateka cyiswe ‘Party People’, gishimangira ubuvandimwe bw’ibihugu byombi, kikaba icyo gusoza umwaka wa 2022, cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Davis D na Juno Kizigenza banyeganyeje urubyiniro i Bujumbura

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi ndetse imyanya yose yari yateguwe kwicarwamo yari yuzuye kuri Zion Beach i Bujumbura.

Igitaramo cya Davis D na Juno Kizigenza cyari cyongeye guhuruza abantu kuva ku bato kugeza ku bakuze, bose bari baje kwihera ijisho aba bahanzi bamaze kugwiza igikundiro hakurya y’Akanyaru.

Nk’uko benshi bitabiriye iki gitaramo bari babyiteze, ni na ko byagenze kuko buri wese wari ukirimo yatashye anyuzwe nubwo mu maso ya benshi bagaragazaga ko kirangiye kare.

Ni igitaramo ‘Crystal Events’ ya Dj Paulin yari yatumiyemo abahanzi b’Abarundi barimo Alvin Smith wabanje ku rubyiniro, Drama T na Olg Olegue.

Aba kimwe n’abandi banyuze ku rubyiniro basusurukije abantu bihabanye n’uko cyari cyagezwe intorezo, bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro i Burundi bari mu bukangurambaga bwo kwamagana ibitaramo by’Abanyarwanda.

Abari bamaze iminsi babiba urwango hagati y’umuziki w’u Burundi n’u Rwandi bakubiswe n’inkuba itagira imazi ubwo abahanzi bakomeye mu Burundi baje gutera ingabo mu bitugu abavandimwe babo.

Mu baje gushyigikira iki gitaramo harimo umuraperi ukomeye mu Burundi B-Face, Mo’W Kanzie, Monna Walda n’abandi.

By’umwihariko umunyabigwi mu muziki ndundi, Mugani Desire wamamaye nka Big Fizzo yatunguranye ku rubyiniro aririmbana na Davis D indirimbo baherutse gukorana yitwa ” Truth Dare”, byari ibicika !

- Advertisement -

Juno Kizigenza wiyita ‘Rutwitsi muzi’ wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo, yageze ku rubyiniro avuga ko “yavukiye gutanga ibyishimo”. Uburyo yinjiye ku rubyiniro ntibizasibangana mu mitwe y’abari bakereye iki gitaramo cy’amateka.

Uyu musore yazamuye imbamutima z’abanyabirori mu ndirimbo zirimo ‘ Urankunda’, ‘Nazubaye’, ‘Mpa formula’ na ‘Birenze’.

Ku ndirimbo ‘Away’ yakoranye n’umuhanzikazi Ariel Wayz bahoze mu rukundo byahinduye isura, yasabye ko haza ku rubyiniro Ariel w’umurundikazi akamuha indabo.

Umukobwa w’ikizungerezi yasimbiye ku rubyiniro si ukwitetesha karahava baceza umuziki batangarirwa n’imbaga !

Hamuritswe kandi indirimbo ebyiri Juno Kizigenza yakoranye n’abahanzi b’abarundi harimo iyitwa ‘Akadaje’ yakoranye na Alvin Smith na ‘Woman’ yakoranye na Drama T.

Juno Kizigenza yakurikiwe ku rubyiniro na Davis D wiyita “Umwami w’abana” winjiranye umuriri mu ndirimbo ‘Ifarasi’, akurikizaho ‘Micro’ na ‘Sexy’ zanyeganyeje imitima y’abapfasoni n’abashingantahe.

Nta mwanya wo kuruhuka ku bitabiriye ” People Party’, indirimbo ze zirazwi neza cyane ijambo ku rindi by’umwihariko iyitwa ‘Girlfriend’ yaciye impaka!.

Davis D yerekanye ko abanyarwanda n’abarundi ari abavandimwe by’umwihariko ko umuziki wabo udasaba abasemuzi, buri umwe yumva mugenzi we cyane.

Abantu baguye mu kantu ubwo Davis D yakiraga General Big Fizzo ku rubyiniro baririmba indirimbo ‘Truth Dare’ baherutse gukorana, amarira y’ibyishimo by’abakobwa b’i Bujumbura yashotse ku matama.

Aba bombi “Bakoze ibikora inka” mugani w’Abarundi!, biba akarusho ubwo Big Fizzo yaririmbaga indirimbo ye yise ‘You’ asaba ko impande zombi zishyigikirana kuko ari abavandimwe.

Abitabiriye iki gitaramo bwakeye babyina, bashima Imana ko binjiye mu mwaka wa 2023 mu munezero bahawe n’abahanzi bakunda.

Kuri uyu wa 01 Mutarama 2023 umuziki nyarwanda urongera uzamure ibendera mu gitaramo cya kabiri Israel Mbonyi akorera kuri i Bujumbura nyuma y’icy’amateka yakoze ku wa 30 Ukuboza 2022 cyakubise kikuzura.

Davis D na Big Fizzo baririmba indirimbo bakoranye
Berekanye ko nta mpamvu y’urwango bagomba gufashanya mu iterambere

Big Fizzo asaba ko buri umwe yashyigikira mugenzi we

Abarundi bambutse 2022 binjira muri 2023 mu munyenga
Abanyabirori bariye umuziki burinda bucya
Ntibashakaga gutaha, bishimye ku rwego rwo hejuru

AMAFOTO: AKEZA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW