Kamonyi: Umuryango w’abantu 7 utuye mu nzu isakaje ibirere n’amasashi

Bazumutima Emmanuel na Mwegakazi Jeanne n’abana 5, umwe muri bo ni uruhinja rumaze icyumweru kimwe ruvutse, batuye  mu nzu ntoya y’icyumba kimwe, imeze nka nyakatsi ndetse bafite impungenge ko ishobora kubagwaho.

Inzu ntoya ibamo Umuryango w’abantu 7 isakaje ibirere by’ingabo n’amasashi

Umuryango wa Bazumutima Emmanuel n’Umugore we Mwegakazi Jeanne utuye mu Mudugudu wa Gihogwe, mu Kagari ka Buhoro, mu Murenge wa Musambira.

Inzu babamo isakaje ibirere by’ingabo n’amasashi.

Ni inzu ntoya yubakishije ibiti bikagiyemo ibyondo, abayituyemo bavuga ko muri iyi mvura y’itumba igiye kuzagwa ishobora kuzabagwaho.

Mwegakazi Jeanne umugore wa Bazumutima Emmanuel twamusanze akikiye uruhinja rumaze icyumweru kimwe ruvutse.

Mwegakazi yabwiye Itangazamakuru ko babayeho mu buzima bwa gikene, kandi bukakaye, gusa agashima Imana ikomeje kubarindira muri ubwo buzima.

Ku ruhande hari akandi kazu gatoya cyane na ko gasakaje ibikoresho byo muri ubwo bwoko, bw’ibirere n’amasashi ariko ko  kubakishije amatafari.

Mwegakazi avuga ko ari we wishakiye ibiti byo kubaka ibihawe n’abaturage, ariko abura amabati yo gusakara afata icyemezo cyo gusakaza ibirere by’ingabo n’amasashi kugira ngo izuba n’imvura bitabavira ngo bananyagirwe.

Iyo uri imbere muri iyo nzu, ubona imyenge ugakeka ko uri hanze.

- Advertisement -

Ati: “Tubayeho mu buzima bubi, ariko turashima Imana idatuma dupfa kandi twari dukwiriye gupfa.”

Mwegakazi Jeanne ateruye agahinja kamaze icyumweru kavutse, nta cyizere cy’ubuzima afite

Uyu mubyeyi avuga ko gusakaza ibi bikoresho bakoresheje ari amaburakindi, kandi bahisemo kuba mu nzu imeze nka nyakatsi kubera ko bari barambiwe gucumbika badafite ubushobozi bwo kwishyura ubukode.

Bamwe mu baturanyi b’uyu Muryango bavuga ko ukwiriye ubufasha, kuko umwanya uwo ariwo wose  iyi nzu yabagwaho kuko yatangiye kwiyasa.

Cyakora inyuma y’ako kazu gatoya hari amatafari yangiritse, abaturage bavuga ko yabumbwe n’umuganda babura aho bayashyira arangirika.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine avuga ko  uyu muryango uri ku rutonde rw’abaturage bazubakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imali, ndetse  ko babishyize mu mihigo y’Umurenge.

Ati: “Biriya bakoze byo gusakaza inzu ibirere n’amasashi ni ukugira ngo bagaragaze ko bafite ikibazo.”

Gitifu yavuze ko ayo matafari yangiritse ariyo abaturage, mu muganda bari babumbye noneho ubuyobozi bw’Umurenge bukabafasha kumuha isakaro.

Umuryango wa Bazumutima Emmanuel na Mwegakazi Jeanne ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, icyiciro gifashwa na Leta kuko uhabwa amafaranga y’ingoboka.

Gusa hatagize igikorwa ngo Ubuyobozi bumwubakire, cyangwa bumucumbikire imvura y’umuhindo yagusha inzu batuyemo, ubona ko ihagaze ku bugenge.

Igikoni cya muviringo na cyo bigaragara ko gishobora kugwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.