Kicukiro: Polisi yacakiye umugabo wahanze umurimo utemewe mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo umugabo wari warahanze uruganda akoreramo umurimo utemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Yafatanwe n’ibikoresho bye

Ni uwitwa Jean Claude Twagirimana wari warahanze umushinga utemewe kuko ushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, bikururura n’urupfu bya hato na hato.

Uyu mugabo iwe mu rugo yari yarahanze uruganda rukora ikiyobyabwenge cya Kanyanga, yafashwe ayitetse n’ibikoresho yifashishaga.

Twagirimana yafashwe kuri uyu wa 29 Mutarama 2023 aho yari atekeye Kanyanga iwe mu rugo mu Mudugudu wa Ruyaga, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka.

Yafashwe ahagana saa sita n’igice, bamusangana litiro 30 za kanyanga ndetse n’ibikoresho byo mu ruganda yari yarishingiye birimo ingunguru, amajerekani, imibirikira n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police ( CIP) Syvestre Twajamahoro avuga ko gufata uriya mugabo byakozwe k’ubufatanye bwa Polisi, DASSO ndetse n’abakora irondo ry’umwuga.

Twagirimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB Masaka kugira ngo abazwe ibyo akurikiranyweho.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo kuwa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.

Kanyanga ibarwa mu biyobyabwenge byoroheje…..

- Advertisement -

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje .

IVOMO: RNP 
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW