Namuhaye intashyo za Perezida Erdogan – Min Çavuşoğlu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, wamwakiriye n’intumwa yari ayoboye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu aramukanya na Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame nibwo yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Türkiye, Mevlüt Çavuşoğlu.

Ibiganiro byabo byibanze mu kurushaho gushimangira umubano usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu nta byinshi yavuze ku biganiro bye na Perezida Paul Kagame, yanditse ko yamushyikirije intashyo za Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Perezida Paul Kagame na we ngo yifurije ibyiza Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Mevlüt Çavuşoğlu yagiye kubonana n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo kugirana amasezerano y’ubufatanye yasinyanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

U Rwanda na Turukiya bifitanye umubano ukomeye mu bice bitandukanye birimo ishoramari, uburezi, no gukorana mu by’inganda.

Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu na Minisitiri Biruta ku wa Kane basinye amasezerano atatu y’ubufatanye mu bijyanye n’Umuco, Inovatiyo n’ikoranabuhanga.

Dr Vincent Biruta na we yaherukaga muri Turukiya muri Nzeri 2022 akaba yarasinyiyeyo amasezerano anyuranye y’ubufatanye.

- Advertisement -

U Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye

UMUSEKE.RW